AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

First Lady Jeannette Kagame yifurije abana Noheli nziza n'umwaka mushya wa 2019

Yanditswe Dec, 09 2018 22:15 PM | 64,529 Views



Abana bakabakaba 200 baturutse hirya no hino mu gihugu, kuri iki cyumweru bakiriwe na Madamu Jeannette Kagame wabifurije Noheri nziza n'umwaka mushya muhire wa 2019. Yagaragarije abo bana ko igihugu kibakunda kandi abasaba gutangira umwaka bafite gahunda mu buzima, bakorera ku ntego igihe cyose bafite icyo bifuza kugeraho.

Muri Village Urugwiro,ahari ibiro by’umukuru w’ igihugu abana baturutse mu turere twose tw’igihugu bakikije Madamu wa Perezida wa Repubulika bakata umutsima. Ni muri gahunda yo ngaruka mwaka yo kubifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheri n’ubunani. Muri ibi birori abana bafite hagati y’imyaka 7 na 12 bahawe umwanya wo kugaragaza impano zabo.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabwiye aba bana ko igihugu kibakunda kandi ko bagomba guharanira kugira ejo heza binyuze mu gukorera ku ntego bakagira umwete wo guharanira kugera kubyo bifuza. Yagize ati, "...Ubu rero dusoza ndagira ngo mbahe umukoro w'umwaka dusoza, nitumara kugera murugo n'abakuru kandi ni umukoro utureba twese dushake aho twandika intego cyangwa umuhigo nibura umwe tuzaharanira kugeraho buri kwezi, iki gihe nicyo abantu bafatira ingamba zo z'umwaka bagasuzuma uko bawusoje  bakanemeza nuko bazakora ukurikira. Iyi mihigo rero n'intego kandi muzabigeraho mufatanyije nabo mubana cyane ababyeyi banyu ndetse n'abavandimwe banyu."

Iyi gahunda  ngarukamwaka yo kwifuriza  abana iminsi mikuru myiza, yaranzwe n’imikino n’imyidugaduro. Abana batumiwe  bakomoka mu miryango itishoboye, bamwe bafite ubumuga, impfubyi, abana bafite impano zinyuranye ndetse n'abana bagiye batsindira hejuru mu manota  bakaba indashyikirwa mu mashuli yabo.Muri ubu buryo aba ban ababboneraho no gusabana n’abana b’abakozi n’abanyamuryango ba Unity Club na Imbuto Foundation,imiryango yombi madamu Jeannette Kagame abereye umuyobozi w’ikirenga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira