Yanditswe October, 19 2017 at 22:19 PM | 3931 Views
Madame
wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nama y'ihuriro
ryiga ku bibazo byugarije isi, rizwi nka Global Citizen Forum, aho yagarutse ku
bwiyunge ahereye ku nzira abanyarwanda bahisemo. Ni inama yabereye mu gihugu
cya Montenegro ku mugabane w'u Bulayi.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo byarwigishije kumenya ububi bw'ubwoba buhimbwa mu bantu kandi butariho bugatuma bakora ibidakorwa. Aha yavuze ko ibihe by'ubwoba ushobora kubihinduramo amahirwe akomeye, kuko iyo ubwoba buvuyeho abantu bunga ubumwe bakanagira urukundo; yongeyeho ko nk'igihugu u Rwanda rwahisemo ibintu 3 ari byo kubana, kwigirira icyizere no kureba kure.
Yanasobanuye kandi ko ubuyobozi bwaranzwe no gushyira imbere ibihuza abaturage nta n'umwe uhejwe ariko bikaba byarasabye gukorera mu mucyo buri muyobozi abazwa ibyo ashinzwe.
Madame Jeannette Kagame yashimye abagaragarije u Rwanda urukundo no kuruba hafi, ku buryo rwanabera abandi urugero mu gukemura ibibazo nk'ibyo rwanyuzemo, rukagira uruhare mu gusana isi igenda yangirika. Yavuze ko u Rwanda hari ibikomeye byinshi byashatse kurukoma mu nkokora, ariko rukomeza guharanira ahazaza harwo heza.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatandatu yitabiriye ibiganiro kuri Je ...
April 14, 2018 at 21:29 PM
Soma inkuru
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame atangaza ko kuba inkubito y'icyeza atari ukug ...
March 27, 2018 at 20:59 PM
Soma inkuru
Ministre w’ubutaka n’amashyamba Madame TUMUSHIME Francine arahamagarira abana b’ab ...
March 26, 2018 at 22:29 PM
Soma inkuru
Madam wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame arasaba urubyiruko gukomera ku rugamba rwo guteza ...
December 07, 2017 at 22:49 PM
Soma inkuru
First Lady Jeannette Kagame avuga ko uburezi bufite ububasha bwo guhindura isi, bityo agasaba abize ...
November 04, 2017 at 21:52 PM
Soma inkuru
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asaba abayobozi kureba kure bakabona kare inzira b ...
October 27, 2017 at 19:35 PM
Soma inkuru