Yanditswe Oct, 19 2017 22:19 PM | 4,683 Views
Madame
wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nama y'ihuriro
ryiga ku bibazo byugarije isi, rizwi nka Global Citizen Forum, aho yagarutse ku
bwiyunge ahereye ku nzira abanyarwanda bahisemo. Ni inama yabereye mu gihugu
cya Montenegro ku mugabane w'u Bulayi.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo byarwigishije kumenya ububi bw'ubwoba buhimbwa mu bantu kandi butariho bugatuma bakora ibidakorwa. Aha yavuze ko ibihe by'ubwoba ushobora kubihinduramo amahirwe akomeye, kuko iyo ubwoba buvuyeho abantu bunga ubumwe bakanagira urukundo; yongeyeho ko nk'igihugu u Rwanda rwahisemo ibintu 3 ari byo kubana, kwigirira icyizere no kureba kure.
Yanasobanuye kandi ko ubuyobozi bwaranzwe no gushyira imbere ibihuza abaturage nta n'umwe uhejwe ariko bikaba byarasabye gukorera mu mucyo buri muyobozi abazwa ibyo ashinzwe.
Madame Jeannette Kagame yashimye abagaragarije u Rwanda urukundo no kuruba hafi, ku buryo rwanabera abandi urugero mu gukemura ibibazo nk'ibyo rwanyuzemo, rukagira uruhare mu gusana isi igenda yangirika. Yavuze ko u Rwanda hari ibikomeye byinshi byashatse kurukoma mu nkokora, ariko rukomeza guharanira ahazaza harwo heza.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru