Yanditswe Oct, 30 2016 16:21 PM | 1,419 Views
Madame wa Prezida wa
Repubulika Jeannette Kagame arasaba abana b'abakobwa kugira intego mu buzima bitangira
kare, kugirango bibafashe kugira icyo bamarira imiryango yabo n'igihugu muri
rusange.
Ibi madam wa Prezida wa Repubulika yabivugiye mu karere ka Rulindo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yitabiraga umuganda rusange no gutangiza umwaka wa Gatatu wa gahunda yyiswe 12+ NiNyampinga, igamije gufasha abana b'abakobwa kwiremamo ikizere cy'ejo hazaza.
Urebye abana b'abakobwa, Madame Jeannette Kagame yanashimangiye
ko hakenewe kureba uko na basaza babo, bagerwaho n'iyi gahunda, bityo nabo
ikabafasha gukura bafite intego isobanutse y'ubuzima bwabo.
Umwaka ushize abana 80%, bitabiriye iyi gahunda ya 12+ bungukiyemo ubumenyi bwo gukora uturima tw'igikoni iwabo, bakanagira uruhare mu kugira inama imiryango yabo ku bijyanye n'imirire myiza. 63% bayobotse umuco wo kuzigama, naho 21% bari bamaze gufunguza za konti mu gihe 61% bafite ibikorwa bito bibazanira inyungu. Kugeza ubu hari ahantu hagera kuri 490 hazwi nko mu ruhongore cg “Safe Spaces” zashyizwe hirya no hino mu gihugu, zihuriraho abana b’abakobwa bagahabwa ubwo bumenyi butandukanye bukubiye muri gahunda ya 12+ Ni Nyampinga.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru