Yanditswe Oct, 31 2018 23:50 PM | 9,485 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame arahamagarira abagore kurushaho gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ruswa ku mugabane wa Afrika kuko aribo ba mbere igiraho ingaruka. Ibi yabivugiye mu nama ya 11 y'inteko ishinga amategeko nyafurika ku burenganzira bw'abagore, ku nsanganyamatsiko igira iti:''Inteko ishinga amategeko nyafurika mu kurwanya ruswa''.
Mu nama ya 11 y’inteko ishinga amategeko nyafurika ku burenganzira bw’abagore, kurwanya ruswa byafashe umwanya w’ingenzi. Abari bakoraniye muri iyi nama,bagaragaje ko n'ubwo abagore batagaragarwaho ruswa cyane, ari bo ba mbere igiraho ingaruka, bitewe n'uko aribo benshi batageze mu ishuri, bakagira amahirwe make mu kubona akazi, kandi akenshi bagahabwa umushahara muto ugereranyije na bagenzi babo. Ibi ngo bituma abagore bafata umwanya w’ingenzi mu kurwanya iki cyorezo.
Ubushakashatsi bw'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku iterambere bwo muri 2012, bugaragaza ko 76% by'abagore batahawe serivisi bitewe na ruswa. Gusa ubundi bushakashatsi bugaragaza ko abagore ari bo bake bagaragarwaho na ruswa. Madamu wa perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ibi bikwiye gutuma abagore bahabwa umwanya, ihezwa bakorerwa rigakurwaho binyuze mu mategeko, kugira ngo nabo batange umusanzu wabo. Ati, "Ubushakashatsi bwinshi bugaragaza ko abagore batagaragarwaho ruswa cyane, kandi ko ibigo bifite umubare munini w'abagore mu myanya ifata ibyemezo biba biyobowe neza kandi ntibyihanganire ruswa. Niba ari byo rero, ntagushidikanya ko ubuyobozi bw'abagore bufite uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa no kurinda ubukungu. Mu Rwanda uyu munsi, ikintu cy'ibanze ni ugushyiraho amategeko, inzego n'ingamba bishimangira gukorera mu mucyo, kandi zigenzura ko amahame y'uburinganire n'ubwuzuzanye agaragara mu nzego zose, iza leta n'iz'abikorera."
Madamu wa perezida wa Repubulika kandi avuga ko iyi nama ikwiye gufasha gutekereza ku ruhare rw'abagize inteko zishinga amategeko mu kurwanya icyorezo cya ruswa, binyuze mu nshingano zabo zo gushyiraho amategeko no kumenya kandi bakagenzura ibikorwa bya guverinoma. Avuga ko nk'abagore b'abayobozi, bo bagomba gufata umwihariko wo guharanira kuzamura ihame ryo gukorera mu mucyo.
Abatanze ibiganiro bagaragarije abadepite bagize inteko ishinga amategeko nyafurika ko ikintu kihutirwa ari ugushyiraho amategeko ateza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, akumira ruswa, byose bigaherekezwa n'inzego zihamye n'ubushake bwa politiki mu guha abaturage bose ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru