AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...

Jeannette Kagame avuga ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu buzima bw'imyororokere

Yanditswe May, 10 2017 16:38 PM | 2,734 Views



Madame wa perezida wa republika, Jeannette Kagame yemeza ko ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu gukemura ibibazo bitandukanye bijyanye n'imyororokere y'ubuzima. Ibi yabivuze ubwo yitabiraga ikiganiro kijyanye n'amahirwe ari mu ikoranabuhanga hagamijwe guhindura ubuzima bw'abatuye Afurika, cyatanzwe mu rwego rw'inama za Transform Africa yatangiye kuri uyu wa gatatu.

Mu ntango z'iyi nama, hamuritswe imishinga ine (4) yakozwe n'urubyiruko rw'abanyarwanda muri gahunda yiswe i-accelerator. Ni imishinga y'ikoranabuhanga igamije gushakira umuti ibibazo by'imyororokero y'ubuzima. Harimo iyerekana amahirwe y'ubucuruzi ndetse n'uburyo ikoranabuhanga ryafasha mu gutanga serivise z'ubuvuzi cyangwa inama mu bijyanye n'ubuzima.

Iyo mishinga yahize iyindi harimo uwiswe 'umbrella' bivuze umutaka uzakoresha application muri telefoni, ishobora gufasha umukobwa cyangwa umugore gukurikirana igihe cy'imihango ndetse n'inda mu gihe atwite.

Hari n'undi wa 'Tantine app' wo ugamijwe kugira inama abakobwa ku bijyanye n'ubuzima bwabo bw'imyororekere, uwa 'Girl district' wo uteganya ibitabo bifite amafoto ndetse n'uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kuganiriza urubyiruko ku buzima bw'imyororokere.

Umushinga 'Tubiganire' wo ugizwe n'ubukangurambaga ku buzima bw'imyororekere bunyuze mu biganiro bya televiziyo.

Umuyobozi mukuru w'ishami rya Loni rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco, UNESCO Irina Bokova we yavuze ko urubyiruko rugomba gufasha kugirango rwigishe bagenzi barwo ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

Naho madame wa perezida wa republika y'u Rwanda, Madame Jeanette Kagame yashimangiye ko iyi mishinga ari igisubizo ku itangwa rya serivise z'ubuzima hakoreshejwe ikoranabuhanga. Aho avuga ko ishyizwe mu bikorwa yaza yiyongera ku ikoranabuhanga ry'indege zidafite abapiloti zikoreshwa mu gutwara amaraso akenerwa kwa muganga.

Kimwe mu bibazo ngo bituma abana b'abakobwa batwara inda batateganyije harimo kubura amakuru arebana n'ubuzima bw'imyororokere ndetse n'umuco w'abanyafurika aho ababyeyi batinya kubiganiriza abana babo. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’