Yanditswe May, 10 2017 16:38 PM | 2,734 Views
Madame wa perezida wa republika, Jeannette Kagame yemeza
ko ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu gukemura ibibazo bitandukanye bijyanye
n'imyororokere y'ubuzima. Ibi yabivuze ubwo yitabiraga ikiganiro kijyanye
n'amahirwe ari mu ikoranabuhanga hagamijwe guhindura ubuzima bw'abatuye Afurika,
cyatanzwe mu rwego rw'inama za Transform Africa yatangiye kuri uyu wa gatatu.
Mu ntango z'iyi nama,
hamuritswe imishinga ine (4) yakozwe n'urubyiruko rw'abanyarwanda muri gahunda
yiswe i-accelerator. Ni imishinga y'ikoranabuhanga igamije gushakira umuti
ibibazo by'imyororokero y'ubuzima. Harimo iyerekana amahirwe y'ubucuruzi ndetse
n'uburyo ikoranabuhanga ryafasha mu gutanga serivise z'ubuvuzi cyangwa inama mu bijyanye
n'ubuzima.
Iyo mishinga yahize iyindi harimo uwiswe 'umbrella'
bivuze umutaka uzakoresha application muri telefoni, ishobora gufasha umukobwa cyangwa umugore gukurikirana igihe cy'imihango ndetse n'inda mu gihe atwite.
Hari n'undi wa 'Tantine app' wo ugamijwe kugira inama abakobwa ku bijyanye n'ubuzima bwabo bw'imyororekere, uwa 'Girl district' wo uteganya ibitabo bifite amafoto ndetse n'uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kuganiriza urubyiruko ku buzima bw'imyororokere.
Umushinga 'Tubiganire' wo ugizwe n'ubukangurambaga ku buzima bw'imyororekere bunyuze mu biganiro bya televiziyo.
Umuyobozi mukuru w'ishami rya Loni rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco, UNESCO Irina Bokova we yavuze ko urubyiruko rugomba gufasha kugirango rwigishe bagenzi barwo ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.
Naho madame wa perezida wa republika y'u Rwanda, Madame Jeanette Kagame yashimangiye ko iyi mishinga ari igisubizo ku itangwa rya serivise z'ubuzima hakoreshejwe ikoranabuhanga. Aho avuga ko ishyizwe mu bikorwa yaza yiyongera ku ikoranabuhanga ry'indege zidafite abapiloti zikoreshwa mu gutwara amaraso akenerwa kwa muganga.
Kimwe mu bibazo ngo bituma abana b'abakobwa batwara inda batateganyije harimo kubura amakuru arebana n'ubuzima bw'imyororokere ndetse n'umuco w'abanyafurika aho ababyeyi batinya kubiganiriza abana babo.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
1 hour
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
2 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru