Yanditswe Nov, 28 2018 22:23 PM | 11,594 Views
Nyuma yaho bigaragariye ko mu myaka 3 ishize ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byagabanyutse ku gipimo cya 4% gusa, minisiteri y'ubucuruzi n'inganda iratangaza ko harimo gusuzumwa ingamba zashyirwaho ngo bigabanyuke kurushaho.
Gahunda y'igihugu igamije
guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda, imaze imyaka 3 itangiye.
Bamwe mu banyenganda n'abanyabukorikori bitabiriye iyi gahunda ku ikubitiro,
bavuga mu mbogamizi bahura nazo ku isoko, harimo imyumvire itariyo ya bamwe mu
baguzi b’imbere mu gihugu.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ( PSF) narwo rugaragaza ko kubera gahunda ya Made in Rwanda, hari bimwe mu bicuruzwa bitakiri ngombwa ko biva mu mahanga, nkuko bisobanurwa na Stephen Ruzibiza, umuyobozi mukuru wa PSF. Ati, "...Ntabwo sectors zose twari twazihaza kuburyo dushobora kuvuga ngo dushyizeho akadomo ntihagire ibyongera guturuka hanze ibintu byose nibikorerwe hano mu Rwanda. Niba tugiye mu by’ubwubatsi ni urugero sima (cement), amabati n’amakaro, nta mpamvu yo kujya kuzikura hanze kuko ku isoko ryo mu Rwanda biba bihari bihagije. Niho emphasis iri mu bijyanye no guteza imbere made in Rwanda.
Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, MINICOM, nayo ivuga ko nta muguzi wari ukwiye kwirukira ku isoko ryo mu mahanga kandi ibicuruzwa agiye kugurayo abisize imbere mu gihugu. Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Hakuziyaremye Soraya, asobanura ko kugabanya ingano y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bitihuta ku muvuduko umwe n’ibyoherezwa mu mahanga akaba ariyo mpamvu inzego bireba zafashe ingamba zizatuma ibikorerwa mu Rwanda bidakomeza gutumizwa hanze yarwo. Yagize ati.."Ibyo twe tuvana mu mahanga byagabanyutseho gato cyane, 4%. Ubu turimo gukora indi 'policy ya import substitution' kugirango turebe aho tugomba gushyira imbaraga kugirango tugabanye ibiva mu mahanga. Abantu bitabiriye muri iyi myaka 3 ishize kohereza hanze, ariko ntabwo twakomeje kwita cyane ku byinjira kugirango tubigabanye, icyo rero tukaba tugomba kucyitaho."
Nubwo ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereyeho 69% hagati ya 2015 na 2017, agaciro kabyo kakava kuri miliyoni 559 muri 2015 kagera kuri miliyoni 944 z’amadorali ya Amerika muri 2017, ku rundi ruhande ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byagabanyutseho 4% gusa.
Kuva kuri uyu wa gatatu, ku cyicaro cy’urugaga rw’abikorera mu Rwanda I Gikondo mu mujyi wa Kigali, ku nshuro ya 4 hatangiye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda Expo, rikaba ryaritabiriwe n’abamurika 450, umubare wabo ukaba warazamutse ugereranyije n’inshuro 3 zabanje.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru