AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

EAPCCO ivuga ko igihugu kimwe kitihagije mu kurwanya ibyaha byambukirana imipaka

Yanditswe Feb, 23 2017 12:39 PM | 1,719 Views



Police z'ibihugu bihuriye muri Africa y'iburusirazuba zivuga ko ubufatanye bwabo ari kimwe mu bintu bikomeye bishobora gutuma habaho guhashya ibikorwa bihungabanya umutekano muri ako karere. Iyi ngingo ikaba iri muri zimwe zirimo kuganirwaho n'abakuru b'iperereza, police ndetse nizindi nzego z'umutekano mu nama yabo yatangiye i Kigali kuri uyu wa kane.

Ibyaha by'icuruzwa ry'abantu, iterabwoba, icuruzwa ry'ibiyobyabwenge ndetse n'ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga ni bimwe mu byaha biri ku isonga abayobozi bakuru ba za police zihuriye mu muryango w'ibihugu 13 bihuriye mu karere k'uburasirazuba bw'Africa  EAPCCO, barimo kurebera hamwe uburyo bwo guhashya ibyo byaha.

Umuyobozi mukuru wa police y'u Rwanda Commissioner General Emmanuel Gasana yasabye ibihugu bihuriye mu muryango wa EAPCCO gushyira imbaraga mu guhangana n'ibyaha byambukirana imipaka hakoreshejwe ikoranabuhanga, "Ndashaka kubibutsa no gushimangira ko hari ibyaha byinshi bigenda biza, nkatwe abashinzwe ukirikiranwa ishyirwa mu bikorwa ry'amategeko tugomba gushyira imbaraga cyane mu kugira ibikoresho bigezweho, bishobora no gukoresha mu bukangurambaga mu kurwanya ibyaha, kubaka ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga ndetse bigakoresha n'abakozi babugenewe bashobora guhangana n'ibi byaha bikoresha ikoranabuhanga"

Byagarutsweho ko ari ihurizo rikomeye ku gihugu kimwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka akaba ariyo mpamvu ubufatanye hagati y'ibihugu bihuriye mu muryango wa EAPCCO ari kimwe mu bisubizo byo guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka.

Buri mwaka ibihugu bisimburana ku buyobozi bw'uyu muryango wa EAPCCO. U Rwanda  rukaba arirwo  rwahawe kuyobora uyu muryango rusimbuye Kenya kuri uyu mwanya.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura