AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

EAMBS: Ku munsi wa kabiri haganiriwe ku ruhare rw’ababa mu mahanga mu iterambere

Yanditswe May, 24 2017 17:55 PM | 1,980 Views



Inama yiga ku iterambere ry'inganda mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y'iburasirazuba, iri ku munsi wayo wa 2. Ni nabwo haganiriwe ku ruhare rw'abakomoka muri ibi bihugu baba mu mahanga mu iterambere ryabyo.

Imibare ya Banki y'isi, yagaragajwe na banki nkuru z'ibihugu bigize uyu muryango wa Afurika y'iburasibazuba yerekana ko mu mwaka wa 2015 ibihugu byo mu muryango wa Afurika y'iburasirazuba byakiriye miliyali zigera kuri 3.5 z'amadolari, yoherejwe n'ababikomokamo baba mu mahanga bazwi nka diaspora. Uganda na kenya biza imbere mu kwakira menshi mu bihugu byo mu karere.

Dr. Shem Ochuodho uyobora diaspora y'abanyakenya avuga ko ishoramari mu nganda rikorwa n'abanyakenya baba hanze y'icyo gihugu ryatangiye kwiyongera kandi ko hari n'andi mahirwe yo gushora mu mishinga ihuriweho n'abandi mu bihugu byo mu karere: “…Nibyo nk’uko ubivuze, nta nganda nyinshi zifatika twavuga zigaragaramo ishoramari rya DIASPORA MU KARERE. Gusa hari nkeya zatangijwe na diaspora si nyinshi pe. Ariko ubu turagana mu nganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, hari diaspora hano mu Rwanda yamaze kureba ubutaka abo dukorana bo mu gihugu imbere ndetse n’ubuta burahari twenda gutangira gushora mu buhinzi ariko mubyukuri dukwiye gukora birenze ibi dufite ibikorwa bike. Nka Kenya hari aho twashyize ikusanyirizo ry’ibirayi tubivana aho tubyohereza ku isoko I Londre bigakorwamo ibisuguti ariko mu myaka itanu turifuza ko twashinga uruganda rubitunganyiriza muri Kenya…”

Muri 2015 banki nkuru ya Uganda igaragaza ko amafaranga icyo gihugu cyakiriye  yoherezwa n'abaturage bayo baba hanze yazamutse Ku gipimo cya 21% ugereranije n'umwaka Wa 2014 aho icyo gihugu cyakiriye miliyali 1.1 y'amadorali, Kenya yakira miliyali  1.5 z'amadorali bigaragaza izamuka rya 8.6% ugereranije na 2014.

Tanzania yo yakiriye miliyoni zigera kuri  770 z'amadolari muri 2015,  mu gihe u Rwanda rwakiriye miliyoni 155.8 z'amadorali ya Amerika, usanga ho yaragabanutse kuko muri 2014 ayo madorali yoherejwe na diaspora nyarwanda yari miliyoni 174.9.

Eng. Murenzi Daniel ukuriye diaspora nyarwanda avuga ko iri gabanuka ridashingiye ku icogora k'ubushake bwa diaspora nyarwanda gushora iwabo ahubwo ko ryatewe ahanini n'inzitizi bahuraga nazo kohereza amafaranga.

Mu kiganiro n’impuguke mu by’ubukungu akaba n’umwalimu wa kaminuza n’umushakashatsi BIRASA Nyamurinda yavuze ko ibyo leta zo mu bihugu byo mukarere zikomeje gukora korohereza ishoramari bitanga ikizere ko diaspora izongera uruhare rwayo mu iterambere ry’inganda n’ibindi byiciro by’ubukungu.

By'umwihariko inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari mu rwego rw'inganda kuri uyu munsi wayo wa kabiri yagarutse kubibazo bitandukanye leta zo mu karere zikwiye kwitaho by'umwihariko mu rwego rwo korohereza abaturage babyo baba hanze kugira uruhare muri iryo shoramari. Kimwe muri ibyo bibazo ngo harimo amategeko na za politike zigomba kunozwa ndetse n'ibigo by'imari bikagerageza kugabanya igihendo cyo kohereza amafaranga muri ibi bihugu binyuze ku makonte muri za banki zitandukanye zikorera mu karere.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira