Yanditswe Aug, 25 2016 10:35 AM | 2,375 Views
Icyemezo cy'uko u Burundi bwahagaritse urujya
n'uruza rw'abantu, service n'ibicuruzwa ku mupaka wabwo n'u Rwanda kiri mu
byigiwe mu nteko y'umuryango w'Afrika y'iburasirazuba EALA.
Abagize iyi nteko bari mu nama i Arusha muri Tanzania, bashyigikiye ko iki kibazo kigwa dore ko cyari kizanywe na mugenzi wabo wa Uganda Bernard Mulengani, wavugaga ko iki kibazo kihutirwa kuko cyabangamiraga gahunda yo kwishyira hamwe kw'ibihugu bigize uyu muryango wa Afrika y'iburasirazuba.
Uyu mudepite asanga ibihugu bishobora kutumvikana ariko kugera aho birenga ku masezerano agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ngo ntibyemewe.
Abagize iyi nteko bemeranyijwe ko iki kibazo gikwiriye ubushishozi kandi cyihutirwa.
Uyoboye iyi nteko Daniel Kidega yemeje ko iyi nteko itazareka ibihugu bigize umuryango wa EAC ngo byikorere ibyo bishatse kuko hari ubuyobozi bwawo. Akaba yarasabye komisiyo z'iyi nteko zirebwa n'iki kibazo kugihagurukira.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru