Yanditswe Jan, 19 2017 10:12 AM | 1,624 Views
Perezida wa repubulika Paul Kagame kuwa gatatu yahuye na Prof. Klaus Schwab, washinze akaba n'umuyobozi w'ihuriro ku bukungu bw'isi, World Economic Forum. Bombi bari mu nama y'iri huriro irimo kubera i Davos mu Busuwisi kuva kuwa 2 ikazasozwa kuri uyu wa gatanu.
Iri huriro rigamije kunoza uburyo ubukungu bw'isi buhagaze, rihuza inzego za Leta n'iz'abikorera hagamijwe ko zafatanya.
Inama zaryo zitabirwa n'abayobozi ku rwego rwa politike, abashoramari n'abandi bagira uruhare mu guhindura no guteza imbere isi n'uturere ibihugu byabo biherereyemo.
Prof. Klaus Schwab yarishinze mu 1971 ari umuryango udaharanira inyungu, ukagira icyicaro mu Busuwisi. WEF iharanira ko ishoramari ryanozwa kandi rikarangwa n'imiyoborere iri ku rwego rwo hejuru.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru