Yanditswe Jan, 17 2017 18:40 PM | 2,102 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’itsinda ayoboye ririmo ba minisitiri w’urubyiruko nikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana, Dr Vincent Biruta w’umutungo kamere ndetse n’uwimari nigenamigambi amb Claver Gatete bageze i Davos mu Busuwisi kuri uyu wa kabiri. Umukuru w’igihugu cy'u Rwanda ari mu bayobozi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabira iyi nama y’iminsi itatu.
Ingingo zigirwa muri iyi nama harimo umutekano no kurwanya iterabwoba, guteza imbere amasoko y’imari n’ubucuruzi ndetse n’ikoranabuhanga nk’inkingi y’iterambere. Mu kiganiro yatanze cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘’udushya mu kugeza ikoranabuhanga ku atarifite (innovations to connect the unconnected), Perezida Kagame yavuze ko iterambere mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu ku mugabane wa Afurika rishoboka igihe cyose hashyizweho ingamba nziza.
Ku rundi ruhande ariko,perezida Kagame yashimangiye ko nta interineti ihendutse kandi igera kuri bose kuva mu bukene no kugera mu iterambere rirambye byaba ari nk’inzozi mu kinyejana cya 21
Perezida Kagame avuga ko byagaragaye ko ikoranabuhanga ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu.
Iyi nama ubusanzwe kandi isuzumirwamo uko ishoramari n’ubucuruzi byatezwa imbere mu nyungu z’abatuye isi bose, yahuje abantu barenga ibihumbi 3, barimo abanyapolitike, abacuruzi n’izindi mpuguke zituruka ku migabane itandukanye ku isi, bakagena umurongo ngenderwaho mu iterambere ry’isi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru