AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

CNLG yagaragaje aho igikorwa cyo kubika inyandiko z'imanza za gacaca kigeze

Yanditswe Sep, 05 2017 22:16 PM | 5,481 Views



Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko kubika mu buryo burambye amakuru ku manza zaciwe n'inkiko Gacaca, bifasha kubungabunga amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi komisiyo yemeza ko uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2017-2018 uzarangira ayo makuru yose nayo yamaze kubikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Igikorwa cyo kubika mu buryo bw'ikoranabuhaga inyandiko z'imanza zigera hafi muri miliyoni ibyiri zaciwe n'inkiko Gacaca cyatangiye muri Werurwe 2015. Ahakorerwa iyo mirimo, abakozi byanyuranye barasobanura uburyo bakoramo ako kazi kabo bahera saa mbiri za mu gitondo bakagacumbika saa sita z'ijoro.

Ni akazi gakorwa mu byiciro bitandukanye, birimo guha buri nyandiko ziba zifunze mu makarito ibiziranga birimo aho zaturutse, abazitunganyije n'abazigenzuye, ndetse n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga bwo kuziha imibare bita code nk'ikirango kizitandukanya. 

Inyandiko zimaze kwinjizwa muri mudasobwa, zibikwa mu buryo zinakomeza gucungirwa umutekano wazo nkuko bisobanurwa na Dr. BIZIMANA Jean Damascène,umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), "Umutekano wabyo urarinzwe duhereye aha ngaha hakorerwa scanning nta internet ihagera, nta bantu rero bashobora kubisoma bakoresheje uburyo bw'iya kure. Ikindi cya 2, ni uko nta nubwo dushyiramo za flash disk zishobora kuba umuntu yashyiraho amakuru ngo ayatware, abakozi bakora ahangaha iyo bagiye kwinjira barasakwa ndetse n'iyo batashye, nta gikoresho rero bashobora gusohora aha ngaha. Icya kabiri ni uko ibi byuma zibitse, iyo zivuye aha hari imashini nini bigenda bikabikwamo, ubu turifuza ko muri phase izakurikiraho kuzagura imashini ya 2 ku buryo bimwe bizaba bibitse muri iyi nzu ariko tukagira n'ahandi tubibika mu buryo bwo guteganya ko n'igihe hashobora kuba haba ikibazo tube tubifite ahandi hantu bitabitse hamwe gusa.

Uretse gufasha abarebwa n'izi manza kuba babona inyandiko zazo igihe cyose bazikereye, CNLG ivuga ko kubika mu buryo burambye amakuru ku manza zaciwe n'inkiko Gacaca, bifasha kubungabunga amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Uretse inyandiko z'imanza zaciwe n'inkiko Gacaca zigera ku mapaji asaga miliyoni 40, za 'cassettes video' na DVD ibihumbi 8, nazo amashusho yazo agaragaza uburyo imanza zimwe zaburanishijwe zizabikwa muri ubu buryo bw'ikoranabuhanga.

Kwinjiza gusa muri mudasobwa aya makuru ku manza zaciwe n'inkiko Gacaca, bizarangirana n'uyu mwaka w'ingengo y'imari 2017-2018 bitwaye agera kuri miliyari 2 na miliyoni magana inani z'amafaranga y'u Rwanda. Ni igikorwa CNLG ikorana n'umufatanyabikorwa Aegis Trust ikora imirimo ijyanye na tekiniki. 

Kubona inyandiko y'urubanza mu nkiko zisanzwe, ni amafaranga y'u Rwanda 1000 kuri paji, itegeko rinubahirizwa mu kubona inyandiko y'urubanza rwaciwe n'inkiko Gacaca.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura