Yanditswe Feb, 28 2018 22:24 PM | 7,110 Views
Ingabo z’u rwanda ziri muri centrafrika mu butumwa bw’amahoro bw'umuryango w’abibumbye zambitswe imidali na perezida w'iki gihugu Prof Faustin Archange Touadera. Ni imidali y’ishimwe yiswe 'medaille de reconnaissance' centrafricaine bahawe kubera ubunyamwuga, ubwitonzi n’ubushake bagaragaza mu nshingano zabo.
Mu ijambo rye, Perezida Touadera akaba yaragize ati, "..dushima imbaraga mugaragaraza mu kugarura amahoro n’umutuzo mu gihugu cyacu, urukundo n’uruhare rwanyu mu mibereho myiza y’ abanya-centrafrika bigaragarira buri wese kandi turabyishimiye.
Uyoboye ingabo z’u Rwanda za bataillon ya 4 ziri mu butumwa bwa MINUSCA Lt Colonel Emmanul Nyirihirwe yashimiye Perezida wa centrafrika, guverinoma ayoboye n’abaturage kubera uburyo babakiriye n’uko babanye, bakorana, kuko byatumye ingabo z’u Rwanda zirangiza ubutumwa bwazo neza. Aha Lt Colonel Emmanuel Nyirihirwe yatanze ingero z’ahantu hatandukanye abaturage ba centrafrika bakoranye n’ ingabo z'u Rwanda mu kugarura umutekano harimo I Bangui, Bria, Bocaranga na Pombolo.
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa MINUSCA kuba bwaragiriye icyizere ingabo z’u Rwanda zikaba bamwe mu barinda umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi bakuru.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru