AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Buri munyarwanda akwiye kugira uruhare mu kurwanya ruswa-Hon Mukabalisa

Yanditswe Feb, 17 2017 15:21 PM | 1,403 Views



Perezida w'inteko ishingamategeko umutwe w'abadepite Hon Donatile Mukabalisa aravuga ko buri muturarwanda wese agomba kugira uruhare mu rugamba rwo ku rwanya ruswa igacika burundu mu Rwanda. Ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo ku guhangana na ruswa, harasuzumwa inzitizi zikigaragara n’ingamba zafatwa.

Ni inama nyunguranabitekerezo yateguwe n'Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko riharanira kurwanya ruswa APNAC, ikaba yitabiriwe n'abadepite, abasenateri, abayobozi mu nzego bwite za Leta n'iz'abikorera ndetse n'imiryango itari iya Leta.

Bisobanurwa ko iyi nama ku kurwanya ruswa iratuma bamenya ahakenewe kongerwa imbaraga kugira ngo abanyarwanda bagere ku ntego bifuza mu  mu cyerekezo igihugu kihaye.

Icyegeranyo cy'umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane Transparency International gishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu muryango wa Afurika y'iburasirazuba mu kurwanya ruswa. Abagize inteko ishingamategeko bavuga ko abayobozi bagomba gukora mu nyungu rusange z'igihugu no mu nyungu z'Abanyarwanda bakorera.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize