AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Biravugwa ko igipimo cya Malaria cyagabanutse mu Rwanda

Yanditswe Apr, 25 2017 17:33 PM | 3,149 Views



Ubuyobozi bw'ishami rishinzwe kurwanya malariya mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima/RBC buravuga ko nubwo nta nyigo yimbitse irakorwa ku buryo malaria ihagaze mu Rwanda ngo hari ibimenyetso by'uko igenda igabanyuka kuko nka malariya y'igikatu ari nayo ihitana abantu yagabanyutse kugeza ku gipimo cya 50% kuva mu kwa mbere 2016 kugeza mu kwa mbere 2017.

Bimwe mu bimenyetso by'uko malaria igenda igabanyuka muri iyi minsi, Niyonsenga Jeanne umuyobozi wungirije w'ikigo nderabuzima cya Kinyinya mu karere ka Gasabo abishingira ku kuba mu mezi ya nyuma y'umwaka ushize n'atangira uyu mwaka umubare w'abarwayi basanganwa malariya bivuriza kuri iki kigo waragabanyutse ku buryo bugaragara, "mu kwezi kwa 11/2016 abantu bagaragaweho na malaria ni 1532 naho mu kwa 12 ni 1255, mu kwezi kwa mbere uyu mwaka abafatiwe ibizamini bakagaragaraho malaria ni 717, mu kwa 3 twabonye abantu 144  urumvako umubare wabaganyutse; ubu ku munsi twakira abantu hagati ya 2 na 5 kandi mbere twakiraga 50."

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya malariya mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima/RBC Dr Aimamble Mbituyumuremyi avuga ko nubwo hakiri kare kwemeza igipimo malaria yagabanyutseho, ngo hari ibimenyetso by'uko yagabanyutse hashingiwe ku mubare w'abayanduraga n'abo yahitanaga mu myaka ishize, "Dufashe nk'ukwezi kwa mbere 2016 twakiriye abantu 2200 bafite malariya y'igikatu, ariko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka twakiriye 1300 urumvako byagabanyutseho 50%.Tugiye no kumibare y'imfu nayo yaragabanyutse kuko umwaka ushize mu kwa mbere hapfuye 94 muri uko kwezi naho muri uku kwezi ni 52 bapfuye; umubare uracyari hejuru ariko urumvako bigabanyuka kandi nidushyiramo imbaraga bizamanuka"

Gutanga inzitiramibu zirenga miliyoni 4 ku baturage kandi zujuje ubuziranenge, gutera imiti mu turere twibasiwe cyane na malariya kurusha utundi, guha ubushobozi abajyanama b'ubuzima uburenganzira bwo gusuzuma no kuvurira ahafi abahuye na malaria ni zimwe mu ngamba zikomeje kugabanya ubukana bwa malariya bwari bumaze kwikuba inshuro 4 mu myaka 5 ishize.

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima/OMS ritangaza ko mu mwaka wa 2015 hari hamaze kugaragara miliyoni 212 z'ubwandu bushya bwa malaria ku isi hose, kandi ibihumbi birenga 420 bigahitanwa nayo buri mwaka: ibihugu bya Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara na Aziya nibyo byibasiwe cyane n'iyi ndwara kuko OMS igaragaza ko abana 2 bicwa na malariya buri minota 2.

Gusa nanone ibihugu nka Ghana, Kenya na Malawi bigiye gutangirirwamo igerageza ry'urukingo rwa malaria iki gikorwa kikazatwara miliyoni 27.5 z'amadolari ya Amerika.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura