Yanditswe Jan, 11 2017 16:05 PM | 2,428 Views
Mu kiganiro Pasteur Esra Mpyisi, wari uhagarariye umuryango w'Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa, yagiranye n'abanyamakuru, cy'ibanze ku mateka yamuranze kuva yimikwa, inzira y'ubuhungiro yanyuzemo, kugera atanze.
Kuzana umugogo w'umwami ngo byabanje kugorana kuko bamwe mu bagize umuryango we batifuzaga ko yatabarizwa mu Rwanda, ndetse biza no kubanza kunyura mu rukiko. Pasteur Esra Mpyisi yavuze ko abatifuzaga ko umwami Kigeli V Ndahindurwa atabarizwa mu gihugu cye babiterwaga n'inyungu zabo bwite.
Urundi ruhande ngo rwifuzaga ko atabarizwa muri Portugal kugira ngo abaje gusura umugogo we bajye batanga amafaranga, ibintu umuryango w'umwami ufata nk'aho ari ukumucuruza.
Umuryango w'umwami wishimira ko azatabarizwa i Nyanza aho yimikiwe nk'uko Pasteur Esra Mpyisi abitangaza.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze ku ya 16 Ukwakira umwaka ushize, umugogo we uzanwa mu Rwanda kuri uyu wa mbere. Biteganyijwe ko uzatabarizwa ku cyumweru tariki 15 Mutarama.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru