AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Bamwe mu bashyitsi bazitabira inama ya TAS2017 batangiye kugera mu Rwanda

Yanditswe May, 09 2017 18:21 PM | 2,932 Views



Abazitabira inama inama nkuru ku ikoranabuhanga igiye kubera mu Rwanda guhera tariki 10 kugeza 12 Gicurasi 2017, batangiye kugera mu Rwanda. Ku ikubitiro Minisitiri w'intebe wa Sao Tome et Principe niwe wabimburiye abandi kugera mu Rwanda.

Kuri uyu mugoroba nibwo Minisitiri w'Intebe wa Sao Tome et Principe, Patrice Trovoada yageze i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege.

Yakiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu barimo minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Hon.Louise Mushikiwabo, minisitiri w'umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango, Esperance Nyirasafari, umuyobozi w'umujyi wa Kigali n'abandi.


Minisitiri w'Intebe wa Sao Tome et Principe, Patrice Trovoada n'itsinda ryari rimuherekeje nibo babimburiye abandi bazitabira inama ya Transform Africa 2017 baturutse hanze y'igihugu.

Biteganyijwe ko iyi nama izamara iminsi itatu izitabirwa n'abantu basaga 3000 barimo abakuru b’ibihugu, impuguke mu ikoranabuhanga , abayobozi b’ibigo n’abahanze udushya muri urwo rwego. Bazaganira ku bufatanye hagati ya za leta n’abikorera ku guteza imbere ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Muri iyi nama kandi hazamurikwa gahunda ya Africa Smart City Blueprint ikubiyemo ingamba zo kuzamura imijyi myiza kuri uyu mugabane, n’iya Africa Smart Women Initiative ishyira imbere uruhare rw’abagore mu guteza imbere ikoranabuhanga.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura