Yanditswe May, 09 2017 18:21 PM | 2,932 Views
Abazitabira inama inama nkuru ku ikoranabuhanga igiye kubera mu Rwanda guhera tariki 10 kugeza 12 Gicurasi 2017, batangiye kugera mu Rwanda. Ku ikubitiro Minisitiri w'intebe wa Sao Tome et Principe niwe wabimburiye abandi kugera mu Rwanda.
Kuri uyu mugoroba nibwo Minisitiri w'Intebe wa Sao Tome et Principe, Patrice Trovoada yageze i
Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege.
Yakiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu barimo minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Hon.Louise Mushikiwabo, minisitiri w'umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango, Esperance Nyirasafari, umuyobozi w'umujyi wa Kigali n'abandi.
Minisitiri w'Intebe wa Sao Tome et Principe, Patrice Trovoada n'itsinda ryari rimuherekeje nibo babimburiye abandi bazitabira inama ya Transform Africa 2017 baturutse hanze y'igihugu.
Biteganyijwe ko iyi nama izamara iminsi itatu izitabirwa n'abantu basaga 3000 barimo abakuru b’ibihugu, impuguke mu ikoranabuhanga , abayobozi b’ibigo n’abahanze udushya muri urwo rwego. Bazaganira ku bufatanye hagati ya za leta n’abikorera ku guteza imbere ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.
Muri iyi nama kandi hazamurikwa gahunda ya Africa Smart City Blueprint ikubiyemo ingamba zo kuzamura imijyi myiza kuri uyu mugabane, n’iya Africa Smart Women Initiative ishyira imbere uruhare rw’abagore mu guteza imbere ikoranabuhanga.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru