Yanditswe May, 30 2016 11:16 AM | 1,869 Views
Ku nshuro ya mbere bamwe mu banyarwanda batuye mu
bihugu bitandukanye ku isi batoranyijwe nk’indashyikirwa bagenewe ibihembo mu
rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu guhesha isura nziza umuryango nyarwanda.
Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru w'ububiligi Buruseli.
Aba banyarwanda batatu barimo Anne Dushime, Aimable Karirima Ngarambe na Patrice Shema Gateja.
Iki gihembo cyahawe izina rya «Prix d’excellence/excellence prize » cyateguwe n’itsinda ‘ejo heza group’ rigizwe n’abanyarwanda bo ku migabane itandukanye yo ku isi rifatanyije n’ihuriro ry’umuryango nyarwanda mu bubiligi ‘Diaspora Rwandaise de Belgique-drb rugari’ ndetse n’ihuriro ry’imiryango nyarwanda yo hirya no hino ku isi ‘Rwanda Diaspora Global Network-RDGN’.
Umwe mu bashyikirijwe igihembo ni umwari ukiri muto mu myaka, ariko mukuru mu bikorwa, Anna Dushime.
yagaragaje ubudasa ubwo yitaga ku mpunzi zo muri syria zahungiye mu budage aho atuye, kugeza ubwo afashe umuryango ugizwe n’umugore, umugabo n’abana bashegeshwe n’intambara akabakira mu nzu abamo, abaha aho kwegeka umusaya ari nako abitaho mu bindi bari bakeneye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru