Yanditswe Sep, 20 2018 22:10 PM | 77,338 Views
Bamwe mu barekuwe kubera imbabazi z’umukuru w’igihugu baramushimira kandi bagashimangira ko imbabazi bahawe zababereye imbarutso yo kwiyubaka no kongera gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.
Mu myaka 20 ishize, harabarurwa ibihumbi amagana by’abamaze guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Me Evode Uwizeyimana, asobanura ko nubwo amategeko ateganya ko ifungurwa ry’agateganyo ryemezwa n’inama y’abaminisitiri, hari umwihariko ku mbabazi zitangwa n’umukuru w’igihugu. Ati, "Ikintu bahuriyeho bose ni uko ari abantu bahamijwe ibyaha n’inkiko ku buryo budasubirwaho, icyo cyumvikane neza! Umuntu usaba imbabazi umukuru w’igihugu aratakamba akavuga ati ntabundi bwinyagamburiro nsigaranye. Liberation conditionnelle ifite ibyaha itageraho ukurikije uko amategeko yacu ateye ubu, Ariko ibijyanye n’imbabazi z’umukuru w’igihugu biri ku byaha byose, n’ibyaha bya jenoside birimo kuko umukuru w’igihugu afite ububasha yemererwa n’itegeko nshinga."
Gusaba imbabazi, kuzitanga no kubabarirwa, ni kimwe mu byafashije abanyarwanda muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Perezida wa repubulika Paul Kagame, asobanura ko gutanga imbabazi ku bahamijwe ibyaha n’inkiko, bikorwa ku neza y’igihugu na bene cyo bose. Yagize ati, "Tugiramo n’impuhwe ariko bitari impuhwe gusa zo gushaka gutanga impuhwe, ni impuhwe zo gukemura ibibazo. Nonese iyo bitaza kuba gutyo ubu tuba dufite abantu bangahe bishingiye ku kuri bicaye muri prison? Tuba tugifite amagana y’ibihumbi bicayemo kubera ko niho bakwiriye kuba bari. Ariko twe kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu tukavuga ngo ariko ntabwo ari ko iteka twabigenza, turashakisha n’uwabaye umunyabyaha n’uwagize ute.. tugashaka uko tumwubaka kugirango nawe na gakeya afite kubake igihugu."
Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ryo muri 2013, riteganya ko uwakatiwe igifungo kingana cyangwa kiri munsi y’imyaka 5, afungurwa by’agateganyo nyuma yo kurangiza 1/3 cy’igihano, mu gihe uwakatiwe hejuru y’imyaka 5 we yemererwa gusaba gufungurwa by’agateganyo nyuma yo kurangiza byibura 2/3 by’igihano yakatiwe.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru