Yanditswe May, 26 2016 13:16 PM | 1,281 Views
Bamwe mu
babyeyi baratanagza ko batewe impungenge n'ibyuma by'imikino y'amahirwe bigenda
bishyirwa muduce batuyemo. Aba babyeyi bavuga ko iyi mikino ikomeje kurangaza
abana mu buryo buteye impungenge. Ibi kandi biravugwa mu gihe abayikina bo
bemeza ko kuyireka bigoranye.
Mu gihe abana bo bumva ari uburyo bwo gukina kandi wunguka, ababyeyi bo batangazako iyimikino yangiza abana babo kuko ituma biringira amahirwe aho gushaka icyo bakora cyabateza imbere nkuko bamwe mu babyeyi babivuga, "Ntabwo umwana azagira umwete wo kumva hari ikintu runaka yagenda ngo akore ahubwo azumva yizeye ya mahirwe.Afate amafaranga ye agende."
Ku rundi ruhande ariko abakora aka kazi bemeza ko kabafitiye akamaro kuko ushobora kugira amahirwe ugakuramo amafaranga atubutse ashobora kugukemurira ibibazo.
Nubwo hari
ababirengaho bagakoresha abana muri iyi mikino ariko amabwiriza y'abakoresha iyi mikino ababuza
kwemerera abana bari munsi y'imyaka cumi n'umunani kuyinjiramo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru