Yanditswe Oct, 30 2017 15:20 PM | 6,486 Views
Banki nkuru y'u Rwanda iragira inama abakoresha ibimina
nk'uburyo bwo kuzigama no kugurizanya ko bari bakwiye kunyuza amafaranga yabo
mu bigo by'imari n'amabanki kugira ngo babe bizeye umutekano w'amafaranga yabo.
Kuzigama no kugurizanya binyuze mu bimina, ni uburyo bumaze kumenyerwa kuko bukoreshwa n'abatari bake mu guhererekanya amafaranga. Bamwe mu bamaze igihe bakoresha ubu buryo bemeza ko bwabafashije kwiteza imbere.
K'urundi ruhande ariko, kuba amafaranga yo mu bimina ahererekanywa mu ntoki, ngo bigira ingaruka zirimo n'ibihombo bya hato na hato ahanini biterwa n'ubunyangamugayo buke bwa bamwe mu banyamurango b'ibyo bimina.
Ku ruhande rwa Banki nkuru y'u Rwanda, BNR, ivuga ko nayo yemera akamaro k'ibimina, gusa ngo byaba byiza kurushaho ibimina bikoranye n'ibigo by'imari n'amabanki.
Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza ko nubwo abanyarwanda bagera hafi kuri 90% bakorana n’ibigo by’imari, ngo abagera kuri 20% byabo ni abibumbiye mu bimina.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru