Yanditswe Dec, 06 2016 18:10 PM | 2,541 Views
Nyuma y'aho Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda rutangiye inkunga y'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari imwe, igashyikirizwa perezida wa Repubulika mu kiganiro yaraye agiranye n'abagize urwa rugaga, ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB gitangaza ko kigiye gutegura uko izo nka zatangwa kugira ngo zibashe gusaranganywa imiryango yari itegereje korozwa
Bamwe mu baturage bumvise gahunda ya girinka n'akamaro kayo bakaba batarahabwa inka, banyotewe no korozwa, abazihawe zigapfa cyangwa zikagira ibindi bibazo bakifuza ko bashumbushwa, mu gihe abazibonye biteguye kuzifata neza bakoroza abandi.
Imibare yashyizwe ahagaragara n'ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB mu kwezi kwa 10 uyu mwaka, igararagaza ko kuva gahunda ya girinka yatangira mu 2006 kugeza magingo aya, abaturage 260.000 aribo bamaze korozwa. Intego ariko ntiragerwaho, kuko abagomba korozwa kugeza mu 2017 ari 350.000, ni ukuvuga ko iyo gahunda igeze ku gipimo cya 74%.
Abagize urugaga rw'abikorera mu Rwanda nabo mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo baganiraga n'umukuru w'igihugu, binjiye ku buryo bufatika muri iyi gahunda ya girinka, aho bashyikirije Perezida Kagame inkunga yabo
Umuyobozi w'ishami ry'ubworozi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi Dr. Christine Kanyandekwe avuga ko iyi nkunga y'urugaga rw'abikorera mu Rwanda ije ari igisubizo ku muhigo wo kugera ku mubare w'inka zigomba gutangwa: “Iyi nkunga ya PSF ije ikenewe cyane, turashima iyi nkunga yabo mu gufasha koroza abanyarwanda,icyo tugiye gukora ni ukubitegura na PSF na MINALOC kugira ngo iyo nkunga itegurwe, ndetse n'imiryango itegurwe ihabwe inka n'ibikoresho bitandukanye.”
Umuturage uhawe inka, ahabwa n'ibikoresho by'ibanze byo kumufasha kuyitaho n'imiti, ariko ubu noneho ikigo RAB kivuga ko kizajya kinagerekaho amahugurwa y'ibanze mu bworozi ku bahawe inka, kuko byagaragaye ko hari igihe zibapfira bananirwa kuzitaho zimwe zigapfa, izindi zikabura umukamo, mu gihe hari n'iziba ingumba.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru