AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Amatora2017: Mpayimana yijeje abaturage ko nibamutora azongera ingengo y’imari

Yanditswe Jul, 26 2017 18:40 PM | 2,625 Views



Umukandida ku mwanya w’umukuru w igihugu Mpayimana Philippe mu turere twa Gatsibo na Kayonza aho yiyamamarije kuri uyu wa gatatu yijeje abaturage ko nibamutora azongera ingengo y’imari izakoreshwa mu gukwirakwiza amazi mu baturage .

Umukandida Mpayimana Philippe aho yatangiriye kuri uyu munsi mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo yiyamamaje ahagaze  ku igare ryari rihetse injerekani  ennye  z’amazi, asobanura ko yashakaga kwerekana uburyo igare ari igikoresho cy ingirakamaro mu batuye intara y iburasirazuba , aho ribafasha mu gushaka amazi. Mpayimana yasobanuriye abaturage ko nibamutora, azongera amazi mu baturage ubundi  igare ngo rikoreshwe mu bucuruzi.

Umukandida Mpayimana yaniyamamarije mu murenge wa Kiziguro, uwa Gahini ndetse n’uwa Mukarange. Mu bibazo abaturage bamubajije bagarutse no  ku mugambi we  wo kubaka inzu z’amagorofa

Kuri uyu wa kane , umukandida Mpayimana biteganyijwe ko yiyamamariza mu turere twa Kirehe na Ngoma .




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura