AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Amatora2017: Habineza yabwiye abaturage ko nibamutora bazarushaho kugira ijambo

Yanditswe Jul, 26 2017 18:55 PM | 3,118 Views



Umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Frank Habineza kuri uyu wa gatatu yiyamamarije mu turere twa Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru na Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Yabwiye abaturage ko baramutse bamutoye barushaho kugira ijambo mu byemezo byose bibafatirwa.

Mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi ni ho umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Frank Habineza yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatatu. Mu karere ka Kicukiro ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ryamamarije umukandida waryo imbere y’isoko rya Gahanga ku muhanda Kigali-Bugesera wari ukikijwe n’abaturage baje kumwumva. Muri utu turere twombi Frank Habineza yatangaje ko aramutse atowe yashyira imbere demokarasi iha ijambo umuturage mu byemezo byose bireba ubuzima bwe.

Ati: “Iyo tuvuga demokarasi twebwe uko tuyumva, demokarasi twifuriza u Rwanda ni ya demokarasi umuturage afite ijambo muri leta ye, umuturage agishwa inama n’abamuyobora, ibitekerezo atanze bigahabwa agaciro, atari ibyemezo bifatwa n’umuyobozi bikitura ku muturage. Demokarasi twifuriza u Rwanda ni uko icyemezo mbere y'uko gifatwa umuturage yakigiramo ijambo, yaba atakishimiye akabibwira leta na yo ikabumva ikagikosora.”

Umukandida Frank Habineza yavuze kandi ko yashyira imbere iterambere ry’abaturage nta n'umwe usigaye inyuma yunganira abafite ubushobozi buke.

Bamwe mu baturage bakurikiye igikorwa cyo kwiyamamaza ku mukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije bakiriye izi gahunda ze mu buryo butandukanye banagira icyo bazivugaho.

Munezero Eric: gahunda ze ni nziza nk’uko umukandida wese wiyamamaza avuga nizeye ko nibamugirira icyizere bakamutora nk’uko abivuga azabishyira mu bikorwa.

Habineza Jacques: umukandida namwumvise, ibyo bavuze ngo umuturage agahinga uko ashaka kandi mu by'ukuri twe twabonye ko umusaruro urimo uboneka kubera guhinga igihingwa kijyanye n’aho turi. None sinumva ukuntu agiye kongera akavugurura ibyari ho kandi twabonaga birimo kuduteza imbere.

Sibomana Etienne: Gahunda z’uyu mukandida ni nziza ku buryo rwose zadushimshije ni na byiza ko yaje ku munsi w’isoko tukabasha kumwibonera kuruta uko twajyaga tumwumva kuri radio.

Nyuma y’utu turere ishyaka riharanira demokarsi no kurengera ibidukikije, democratic green party of Rwanda, rirakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Ngororero na Kamonyi kuri uyu wa kane.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura