AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Amajyaruguru: Ubuyobozi burasaba abaturage kufatanya mu kurwanya imirire mibi

Yanditswe Dec, 29 2016 12:09 PM | 2,220 Views



Ubuyobozi bw'intara y'amajyaruguru, burasaba abaturage ndetse n'inzego z'ibanze zibegereye, gufatanyiriza hamwe kurwanya ikibazo cy'imirire mibi ikigaragara  hirya no hino muri iyi ntara, kuko muri iyi ntara habarurwa abana bagera kuri 30% bagaragaraho kugwingira.

Umubare munini w'abana bagaragaraho kugwingira mu ntara y'amajyaruguru, ni imwe mu mbogamizi zibangamiye imibereho myiza y'abatuye iyi ntara.

Ahanini uku kugwingira ngo gukomoka ku mirire mibi iterwa n'abaturage bagifite imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye, isuku nke, kutaboneza urubyaro n'ibindi.

Umuyobozi w'intara y'amajyaruguru Musabyimana Jean Claude avuga ko nyuma yo kubona ko ikibazo cy'igwingira ry'abana ahanini gifatiye ku mirire mibi, bafashe ingamba zo gukura mu nzira mu gihe cya vuba ku bufatanye bw'inzego zose.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw'intara y'amajyaruguru, abakora mu nzego zitandukanye zirebana n'ubuzima na Sun Alliance ariryo huriro ry'imiryango ishinzwe kurwanya imirire mibi mu Rwanda, hagaragajwe ko hakiri byinshi bikeneye kongerwamo imbaraga kugira ngo abaturage bo muri iyi ntara bagire ubuzima bwiza.

Butera John Robert Mugabe, Umuyobozi wa Sun Alliance, avuga ko  kuba Leta yarashyizeho politiki nziza zigenga ubuzima bwiza buzira umuze bw'abaturage,  ari inkingi yo kubakiraho ibimaze kugerwaho bikarushaho kujya mbere.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama