Yanditswe Dec, 29 2016 12:09 PM | 2,220 Views
Ubuyobozi bw'intara y'amajyaruguru, burasaba abaturage ndetse n'inzego z'ibanze zibegereye, gufatanyiriza hamwe kurwanya ikibazo cy'imirire mibi ikigaragara hirya no hino muri iyi ntara, kuko muri iyi ntara habarurwa abana bagera kuri 30% bagaragaraho kugwingira.
Umubare munini w'abana bagaragaraho kugwingira mu ntara y'amajyaruguru, ni imwe mu mbogamizi zibangamiye imibereho myiza y'abatuye iyi ntara.
Ahanini uku kugwingira ngo gukomoka ku mirire mibi iterwa n'abaturage bagifite imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye, isuku nke, kutaboneza urubyaro n'ibindi.
Umuyobozi w'intara y'amajyaruguru Musabyimana Jean Claude avuga ko nyuma yo kubona ko ikibazo cy'igwingira ry'abana ahanini gifatiye ku mirire mibi, bafashe ingamba zo gukura mu nzira mu gihe cya vuba ku bufatanye bw'inzego zose.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw'intara y'amajyaruguru, abakora mu nzego zitandukanye zirebana n'ubuzima na Sun Alliance ariryo huriro ry'imiryango ishinzwe kurwanya imirire mibi mu Rwanda, hagaragajwe ko hakiri byinshi bikeneye kongerwamo imbaraga kugira ngo abaturage bo muri iyi ntara bagire ubuzima bwiza.
Butera John Robert Mugabe, Umuyobozi wa Sun Alliance, avuga ko kuba Leta yarashyizeho politiki nziza zigenga ubuzima bwiza buzira umuze bw'abaturage, ari inkingi yo kubakiraho ibimaze kugerwaho bikarushaho kujya mbere.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru