Yanditswe Dec, 04 2017 17:09 PM | 5,367 Views
Ishami rishinzwe
ubugenzacyaha muri polisi y'igihugu (CID) rigaragaza ko muri uyu mwaka umubare
w'abakurikiranyweho ibyaha bya ruswa n'ibindi bifitanye isano wazamutse, kuko
hamaze gukorwa amadosiye 411 mu gihe mu mwaka ushize yari 243.
Ku rundi ruhande ariko, polisi iri mu nzego zivugwamo ruswa ku rwego rwo hejuru nk'uko raporo zitandukanye zibigaragaza. Umuyobozi wungirije wa Polisi y'igihugu ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi avuga ko atari abapolisi bose bagaragara muri ruswa kandi n'abayibonetsemo barahanwa.
Umwaka ushize abapolisi 280 bagaragaye mu byaha bya ruswa bashyikirizwa inkiko, muri bo 170 birukanwa muri polisi y'igihugu.
Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi avuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu kurwanya ruswa, ikibazo kiriho no mu zindi nzego cyane cyane nko gutanga amasoko, kunyereza imisoro, kutagaragaza imitungo ku bayobozi bakuru b'igihugu n'ibindi.
Raporo y'inkiko yerekana ko ku umwaka ushize wa 2016 kugeza mu kwezi kwa 9 uyu mwaka, hakiriwe imanza 387, aho abantu 233 bahamwe n'icyaha. Gusa haracyari imbogamizi zikomeye zirebana no kubona ibimenyetso simusiga bya ruswa kuko nko kumenya ko amafaranga runaka ari aya ruswa birakomeye, cyangwa ruswa y'ishimishamubiri (ruswa y'igitsina).
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru