AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amadosiye kuri ruswa muri 2017 ageze kuri 411 ugereranije n'ay'umwaka ushize 243

Yanditswe Dec, 04 2017 17:09 PM | 5,367 Views



Ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri polisi y'igihugu (CID) rigaragaza ko muri uyu mwaka umubare w'abakurikiranyweho ibyaha bya ruswa n'ibindi bifitanye isano wazamutse, kuko hamaze gukorwa amadosiye 411 mu gihe mu mwaka ushize yari 243.

Ku rundi ruhande ariko, polisi iri mu nzego zivugwamo ruswa ku rwego rwo hejuru nk'uko raporo zitandukanye zibigaragaza. Umuyobozi wungirije wa Polisi y'igihugu ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi avuga ko atari abapolisi bose bagaragara muri ruswa kandi n'abayibonetsemo barahanwa.

Umwaka ushize abapolisi 280 bagaragaye mu byaha bya ruswa bashyikirizwa inkiko, muri bo 170 birukanwa muri polisi y'igihugu.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi avuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu kurwanya ruswa, ikibazo kiriho no mu zindi nzego cyane cyane nko gutanga amasoko, kunyereza imisoro, kutagaragaza imitungo ku bayobozi bakuru b'igihugu n'ibindi.

Raporo y'inkiko yerekana ko ku umwaka ushize wa 2016 kugeza mu kwezi kwa 9 uyu mwaka, hakiriwe imanza 387, aho abantu 233 bahamwe n'icyaha. Gusa haracyari imbogamizi zikomeye zirebana no kubona ibimenyetso simusiga bya ruswa kuko nko kumenya ko amafaranga runaka ari aya ruswa birakomeye, cyangwa ruswa y'ishimishamubiri (ruswa y'igitsina).



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama