Yanditswe May, 09 2017 13:51 PM | 2,355 Views
Minisiteri y'ubuzima hamwe n'abafatanyabikorwa bayo barimo gusesengurira hamwe ibibazo byugarije gahunda yo kuboneza urubyaro.
Ubushakashatsi bwakozwe n'iyo ministeri mu mwaka ushize wa 2016, bugaragaza ko mu mwaka wa 2005 gahunda zo kuboneza urubyaro zitabirwaga n'abaturage 10%, mu 2007 bakagera ku gipimo cya 28%, mu 2010 bakagera kuri 45% naho mu 2015 bakagera kuri 48%. Ibi bipimo bigaragaza ko umuvuduko w'abitabira serivise zo kuboneza urubyaro wagabanutse. Ikindi kigaragazwa n'ubwo bushakashatsi ni uko abantu bagera kuri 18% bakenera serivise zo kuboneza urubyaro ntibazibone.
Zimwe mu mpamvu zigaragazwa nk'izakomye mu nkokora ubwo bwitabire zishingiye ku bakozi bake batanga izo serivise, amavuriro yegereye abaturage akiri make, amavuriro amwe adatanga serivise zo kuboneza urubyaro, agakingirizo katakiboneka ku buryo bworoheye abagakeneye hakiyongeraho ubujiji n'imyumvire bituma kuboneza urubyaro byumvikana nabi.
Ministiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba avuga gahunda yo kuboneza urubyaro ureba inzego zose, akaba ahamagarira buri wese gufatanya muri uru rugamba rwo kugabanya umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage, kugira ngo igihugu gishobore gutera imbere
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru