AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abayobozi b'uturere tugize Kigali batangiye amahugurwa ku iterambere ry'imijyi

Yanditswe Mar, 29 2017 11:51 AM | 2,308 Views



Abakozi banyuranye bo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu turere twa Gasabo, Nyarugenge and Kicukiro barimo kugezwaho politiki y'iterambere ry'Imijyi. Iyi politike iragaragaza ibibazo bigaragara mu mijyi y'u Rwanda birimo ibikorwa remezo nk'imihanda, amazi, ikibazo cy'ubushomeri n'ibindi. 

Gusa ngo u Rwanda ruri ku isonga ku isi mu bihugu bifite abaturage bitabira gutura mu mijyi bavuye mu byaro kuko u Rwanda ruri kuri 4.5%.

Muri Africa ubwo bwitabire buri kuri 3.2% mu gihe ku rwego rw'isi ubwitabire bw'abaturage bava mu byaro bajya mu mijyi ari 1.8%. Mu cyerekezo cya 2020, u Rwanda rurifuza ko abanyarwanda 35% bazaba batuye mu mijyi mu gihe ubu 17.3% ari bo bayituyemo. Intego y'iyi politike y'imiturire ni ugutura neza kandi abatuye mu mijyi bakagira ibikorwa remezo bibafasha kuyibamo neza.

Umujyi wa Kigali uravuga ko ufite ikibazo gikomeye cy'imiturire yo mu kajagari ndetse n'iyangizwa ry'ibidukikije ku buryo birimo guhenda umujyi wa Kigali. Baragira inama utundi turere kwirinda aya makosa kugirango naho hatazabaho guhendwa no kuyakosora.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama