Yanditswe Aug, 24 2016 10:09 AM | 2,904 Views
Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu John Rwangombwa, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikiranira hafi imikorere y’Imirenge Sacco kugira ngo irusheho kwihutisha iterambere ry’abaturage, ariko abasaba kwirinda kwivanga mu mikorere yazo.
Ubu butumwa Guverineri Rwangombwa yabutangiye mu nama yahuje abayobozi b’uturere tugize Intara y’iburasirazuba, ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’igihugu n’izindi nzego zitandukanye.
John Rwangombwa yasabye abayobozi kujya bamenya neza niba imirenge sacco yihutisha iterambere ry’abaturage kuko ari cyo zashyiriweho, gusa ashimangira ko ibyo bidakwiye kuba impamvu ituma bivanga mu mikorere yazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu Mudaheranwa Regis, ahamya ko ubwigenge bwa Sacco butuma abayobozi b’inzego z’ibanze batabona amakuru ahagije yatuma hari icyo bakora ngo bazifashe gutera imbere.
Hatanzwe urugero rwa Sacco ya Musha, aho batwaye amafaranga ya mituweli yari yishyuriwe abaturage, nyamara bakabura uko babishyuza kuko nta makuru ahagije bafite kuri za Sacco ndetse na raporo z’ubugenzuzi bakaba ntazo bafite.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru