AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abayobozi batandatu bashya barahiriye imbere ya perezida Kagame

Yanditswe Feb, 08 2017 14:22 PM | 2,974 Views



Perezida wa republika Paul Kagame yayoboye umuhango wo kurahira kw'abayobozi batandatu baherutse gushyirwa mu myanya mishya mu nama y'abaminisitiri idasanzwe, bakemezwa n'inzego zibifitiye ububasha. Mu butumwa yatanze, umukuru w'igihugu yibukije abayobozi kwihutisha uburyo bashyira mu bikorwa inshingano.

Abarahiye ni Mme Clare akamanzi, umukuru w'urwego rushinzwe iterambere RDB akaba n'umwe mu bagize guverinoma, Dr Richard Sezibera watorewe kuba umusenateri, Jean Bosco Mutangana umushinjacyaha mukuru, Richard Muhumuza umucamanza mu rukiko rw'ikirenga, umukuru w'urwego rushinzwe imiyoborere RGB, prof. Shyaka Anastase n'umwungirije, Dr Usta Kayitesi.


Mu butumwa bwa Perezida wa republika Paul Kagame yibukije ko u Rwanda rufite intambwe rwifuza gutera mu rugendo rw'iterambere, kandi rukaba rukeneye kwihuta:  “Igihugu cyacu gifite urugendo rurerure rwo gutera imbere. Kuzuza inshingano twihuta kandi neza kugira ngo tugere ku ntego tudatinze, kdi ntibivunana iyo abantu bakorera hamwe kandi baharanira inyungu rusange.” Perezida Kagame


Perezida Kagame kandi yagarutse no ku kongerera ubushobozi inzego zinyuranye kandi ibitagenda neza bigakosorwa Umukuru w'igihugu yasabye abayobozi gukomeza kunoza imiyoborere n'imikoreshereze y'imari, no kurwanya ruswa kugira ngo bifashe igihugu kugera ku cyerekezo kihaye.


Yatangaje ko umutekano w'abanyarwanda n'uw'igihugu muri rusange, bikwiye gukomeza kubungabungwa kuko ari ishingiro rya byose. Akaba yasoje asaba abarahiye kuzuzanya n'abo bagiye gukorana.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage