Yanditswe Oct, 17 2016 14:04 PM | 1,436 Views
Abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu kuri uyu wa 1 basezeye bwanyuma kuri Depite Nyandwi Desire witabye Imana ku wa Gatanu w'icyumweru gishize aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Ni umuhango wabereye mu ngoro y'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite.
Mu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bwasomwe na Minisitiri Venantie Tugireyezu, yavuze ko Igihugu n'Abanyarwanda, babuze umuyobozi n' umukozi mwiza warangwaga n'ukuri no gukunda igihugu n'Abanyarwanda muri rusange.
Naho Francois Ngarambe Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi nyakwigendera yari abereye umunyamuryango, yavuze ko Depite Nyandwi asize umurage mwiza w'uko yari umugabo w'umukozi.nyuma yo kumusezeraho mu nteko ishinga amategeko Umuhango wo gusezera kuri depite Nyandwi wakomereje muri Paruwasi yitiriwe umwamikazi w’amahoro, Regina Pacis i Remera. Gushyingura byo birakorerwa ku irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Mbere y'uko aba Depite kuva mu gushyingo 2002, Nyandwi Joseph Désiré, yabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kuva kuwa 29 Ukwakira 1994 kugera 07 Gashyantare 1999. Kuva kuya 08 Gashyantare 1999 kugera kuya 15 Ugushyingo 2002 yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru