AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage ntibumva kimwe itwikwa ry'abantu mu gihe amarimbi agenda yuzura

Yanditswe Nov, 09 2017 19:05 PM | 5,972 Views



Akarere ka Gasabo karavuga ko hamaze kuboneka ubundi butaka buri kuri hegitari 2 n’igice zo kwaguriraho irimbi rya Rusororo. Ibi biravugwa mu gihe amarimbi yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali agenda yuzura mbere y’igihe cyateganyijwe kandi n’abaturage bakaba batavuga rumwe ku bijyanye no gutwika imirambo nk’uburyo bwasimbura ubutaka bukoreshwa mu gushyingura.

Irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo kuva ryatangira gushyingurwamo muri 2011, ubu hasigaye hegitari hafi 5 gusa bitewe n’uburyo abagana iri rimbi biyongereye, hakaba hari impungenge zo mu myaka 2 rizaba ryuzuye.

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bagaragaza impungenge z'uburyo gushyingura muri iki gihe hakoreshejwe sima n'amakaro ngo aribyo bimara ubutaka.

Ubuyobozi b'akarere ka Gasabo buvuga ko buri mu gikorwa cyo kwimura abaturage baturiye irimbi rya Rusororo kuri hegitari 2 n'igice mu rwego rwo kwagura iryo rimbi.

Akarere ka Gasabo gateganya kwishyura miliyoni 70 z’amafranga y’u Rwanda y’ingurane y’ubutaka buzagurirwaho  irimbi rya Rusororo. Mu rwego rwo kugabanya ubutaka ukoreshwa hashyingurwa, biranemewe mu Rwanda ko imirambo yatwikwa. Ariko ibi ntibivugwaho rumwe.

Imyemerere n'umuco biracyari imbogamizi ku itegeko ryemerera ubyifuza wese gusaba ko umurambo we wazatwikwa igihe azaba yitabye Imana.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage