Yanditswe Nov, 09 2017 19:05 PM | 5,972 Views
Akarere ka Gasabo karavuga ko hamaze kuboneka ubundi butaka buri kuri hegitari 2 n’igice zo kwaguriraho irimbi rya Rusororo. Ibi biravugwa mu gihe amarimbi yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali agenda yuzura mbere y’igihe cyateganyijwe kandi n’abaturage bakaba batavuga rumwe ku bijyanye no gutwika imirambo nk’uburyo bwasimbura ubutaka bukoreshwa mu gushyingura.
Irimbi rya Rusororo
riherereye mu karere ka Gasabo kuva ryatangira gushyingurwamo muri 2011, ubu
hasigaye hegitari hafi 5 gusa bitewe n’uburyo abagana iri rimbi biyongereye,
hakaba hari impungenge zo mu myaka 2 rizaba ryuzuye.
Bamwe mu baturage batuye
mu mujyi wa Kigali bagaragaza impungenge z'uburyo gushyingura muri iki gihe
hakoreshejwe sima n'amakaro ngo aribyo bimara ubutaka.
Ubuyobozi b'akarere ka
Gasabo buvuga ko buri mu gikorwa cyo kwimura abaturage baturiye irimbi rya
Rusororo kuri hegitari 2 n'igice mu rwego rwo kwagura iryo rimbi.
Akarere ka Gasabo gateganya kwishyura miliyoni 70 z’amafranga y’u Rwanda y’ingurane y’ubutaka buzagurirwaho irimbi rya Rusororo. Mu rwego rwo kugabanya ubutaka ukoreshwa hashyingurwa, biranemewe mu Rwanda ko imirambo yatwikwa. Ariko ibi ntibivugwaho rumwe.
Imyemerere n'umuco biracyari imbogamizi ku itegeko ryemerera ubyifuza wese gusaba ko umurambo we wazatwikwa igihe azaba yitabye Imana.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru