Yanditswe Jan, 05 2018 21:23 PM | 5,491 Views
Akarere ka Nyarugenge niko kari ku isonga mu kwesa umuhigo wo gusoza igikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri no gusana ibyangiritse kuko Leta yari yasabye uturere ko birangirana n'itariki ya 30 z'ukwezi 12 mu 2017. Abaturage barishimira ko bigiye gukemura ikibazo cy'ubucucike mu mashuri.
Muri gahunda yo kubaka
ibyumba by'amashuli no gusana ibishaje, akarere ka Nyarugenge kari kahize
kubaka ibyumba by'amashuri 25, ariko mu gihe cy'iminsi 60 uyu muhigo
bawongeyeho ibindi byumba biba 33, ubwiherero 36 n'amarerero 2, ubusitani
n'ibindi. Ni ibikorwa byuzuye bitwaye miliyoni zisaga 250 z'amafaranga y'u
Rwanda. Ibi byatumye aka karere kaza
ku isonga mu kwesa uyu muhigo mu gihugu hose.
Bamwe mu barezi bavuga ko kuzura kw'ibi byumba ari igisubizo ku bucucike bw'abanyeshuri mu ishuri rimwe. Ibi byumba by'amashuri byatashywe ku mugaragaro n'abayobozi batandukanye barimo, Minisitiri w'uburezi Dr. Eugene Mutimura, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka na Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan.
Minisitiri w'uburezi Dr. Mutimura Eugene asobanura ko kwagura ibyumba by'amashuri abanyeshuri bigiramo bizakemura bimwe mu bibazo bikibangamiye ireme ry'uburezi. Yagize ati, "Akenshi iyo abana bize bacucitse baracikiriza ntibarangize amashuri ubundi bigiraga ahantu habi cyane amashuri ava arimo umwanda, ni ikibazo cyari kidukomereye kandi kitubereye ingorabahizi mu burezi, abana b'abanyarwanda bakwiye kwiga bisanzuye, bigira ahantu heza, bafite ibikoresho, iyo bitabaye bityo nibwo usanga abana basibira. Mu nama twahoze tugira ababyeyi n'abarimu twahoze tubabwira ko hagombw agutekerezwa no kuzindi ngamba zirimo no gutuma abana badasibira bitewe n'uko turimo gucyemura ibibazo byinshi byari bibabereye ingorabahizi."
Leta y'u Rwanda ifite
gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri ibihumbi 3600. Minisiteri y'uburezi isobanura
ko bizubakwa mu byiciro, aho icyiciro cya mbere kigomba kurangirana n'itangira
ry'igihembwe cya mbere cy'amashuri, uyu mwaka hubatswe ibyumba 922.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
4 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
5 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru