Yanditswe Apr, 11 2017 17:07 PM | 2,746 Views
Ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka buratangaza ko guhera
muri Mutarama umwaka utaha wa 2018
ibihugu bigize umuryango wa Afrika y'iburasirazuba (East African Community)
bizatangira gukoresha urwandiko rumwe rw'inzira rw'abajya mu mahanga (Passport).
Ibi ngo bikazafasha abatuye ibi bihugu kugenderana nta nkomyi kandi izi passport zikazabamerera no kujya mu bindi bihugu by'isi; cyokora ngo passport zari zisanzwe zizakomeza gukoreshwa kugeza mu mwaka wa 2020.
Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka ruvuga ko uko isi igenda itera imbere ari ko ikenera gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose arinayo mpamvu ibihugu bigize umuryango wa Afrika y'iburasirazuba byemeje umushinga wo kugira passport imwe bihuriyeho izasimbura izo buri gihugu cyajyaga gikoresha. Umuyobozi w'ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka mu Rwanda Anaclet Kalibata avuga ko hari icyizere gikomeye ko iyi gahunda izubahirizwa kuko ibihugu bigize umuryango w'afrika y'iburasirazuba bibyumva neza.
Ku birebana n'ikiguzi cya passport ngo nta kizahinduka. Ku rundi ruhande ariko passport nshya izaba ifite ibirango by'inyongera ku byari bisanzweho.
Kuva mu mwaka wa 2014 abaturage bo mu bihugu by'u Rwanda, Uganda na Kenya bashyiriweho uburyo bwo koroshya urujya n'uruza muri kimwe muri ibi bihugu bakoresheje indangamuntu. Igihe ibihugu bigize umuryango wa Afrika y'iburasirazuba bizaba byatangiye gukoresha passport imwe ni umwe mu mishinga ibi bihugu bizaba bigezeho mu gihe bigifite undi wo gukoresha ifaranga rimwe muri uyu muryango.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru