Yanditswe Dec, 12 2016 11:29 AM | 2,569 Views
Abagabo babiri bakekwaho kuba mu gatsiko k’abantu bambura abantu amafaranga babizeza inyungu zikomoka ku mushinga wa baringa ugamije guteza imbere abarimu, batawe muri yombi na polisi mu mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda isobanura ko bafatiwe mu murenge wa Remera mu mpera z’iki cyumweru kirangiye bakangurira abarimu n’abandi bakozi bo mu zindi nzego gutanga amafaranga kugira ngo babe abanyamigabane b’Ihahiro ry’Abarimu (Teachers’ Shop) rya baringa; aho ngo bababwiraga ko usibye kubona inyungu iriturukaho; bazajya barifatamo ibintu ku giciro gito.
Polisi ivuga ko ubu bwambuzi bushukana bwamenyekanye biturutse ku kirego cyatanzwe na bamwe mu bo ako gatsiko kambuye agera kuri miliyoni zirindwi n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.Abo bagabo bombi ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bambuwe amafaranga muri ubwo buryo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru