AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Abashoramari bakomeye bazitabira inama ya Youth Connekt Africa--Mukhisa Kitui

Yanditswe Mar, 23 2017 21:18 PM | 2,474 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umunyamabanga mukuru w'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubucuruzi n'iterambere, ibiganiro byabo bikaba byibanze ku guteza imbere urubyiruko rukora ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida wa Repubulika ubwo yakiraga Mukhisa Kitui, umunyamabanga mukuru w'ishami rishinzwe ubucuruzi n'iterambere mu muryango w'abibumbye, bagarutse ku myiteguro y'inama nyafrika y'urubyiruko, Youth Connekt Africa. 

Perezida wa Repubulika yasabye ko muri iyi nama uyu muryango wa UNCTAD wazatumira abashoramari bakora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, hagamijwe guteza imbere urubyiruko rwa Afrika. Mukhisa Kitui atangaza ko ibi yabyemereye umukuru w'igihugu, "Njye ubwanjye nzaza nzanye n'umuntu udasanzwe washinze akaba n'umuyobozi wa ALIBABA akaba ari Jackma, urabizi Jack Ma ni umuntu wageze kure mu bijyanye n'ikoranabunga ku rwego rw'isi, twumvikanye ko azashyigikira imishinga iciriritse ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato, hakoreshejwe ikoranabunga, tukaba dufite igikorwa cy'inama ikomeye ku isi izaba irimo JACK MA nanjye ubwanjye muri Kigali.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda n'ibikorwa by'umuryango wa Africa y'iburasirazuba Francios Kanimba avuga ko kuba u Rwanda ruzakira inama ya Youth Connekt UNCTAD ibifitemo uruhare ko ari amahirwe ku Rwanda. 

UNCTAD ikorana n'u Rwanda mu bikorwa biteza imbere ubucuruzi harimo n'ubwifashisha ikoranabuhanga nk'ubwa Electronic Single Window butuma abatumiza cg abohereza ibicuruzwa hanze babona service z'inzego zinyuranye za Leta icyarimwe.

Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura