AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Abarimu bo mu Rwanda no mu karere ka EAC bakanguriwe kwimakaza uburinganire

Yanditswe Oct, 14 2017 17:15 PM | 4,324 Views



Sendika y'abarimu mu Rwanda irashishikariza abarimukazi gushyira imbaraga mu kwigirira icyizere bongera ubushobozi n’ubumenyi mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda. Ibi byagarutsweho mu nama iteraniye i Kigali ihuje abarimukazi bari muri iyi sendika mu Rwanda ndetse n'abahagarariye amahuriro y'abarimu mu bihugu by'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba.

Kuzamura imibereho ya Mwalimu bidashingiwe ku mushahara gusa, kongera ibikorwa remezo mu burezi ndetse no korohereza abarimu mu kazi bahabwa amacumbi yo kubamo nta kiguzi ni zimwe mu ngamba za leta y'u Rwanda zo guteza imbere ireme ry'uburezi. Kuri ibi kandi hiyongeraho n'ihame ry'uburinganire bw'abagabo n'abagore mu mwuga w'ubwarimu ndetse no mu mashuri. 


Abanyamuryango bibumbiye muri sendika y'abarimu mu Rwanda ndetse n'abahagarariye amahuriro y'abarimu mu bihugu bigize umuryango w'Afurika y'iburasirazuba, abayiteraniyemo bashima iterambere ry'u Rwanda mu kubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu mashuri ndetse no mu mwuga wo kwigisha.

Faustin HARERIMANA umunyamabanga mukuru wa sendika y'abarimu mu Rwanda (SNER) avuga ko guhuriza hamwe abarimukazi bari muri syndika bigamije kubafasha kwiga ku ruhare rwabo mu guteza imbere imibereho myiza no kuzamura ireme ry'uburezi muri rusange.

Sendika y'abarimu mu Rwanda igizwe n'abanyamuryango barenga ibihumbi 53 bigisha mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Muribo 54 % ni abagore. Iyi nama izamara iminsi 2 yahuje abarimukazi bagize iyi syndika yari ifite insanganyamatsiko igira iti "iterambere rya mwalimu inkingi y'ireme ry'uburezi"




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #