Yanditswe Jul, 23 2016 19:28 PM | 1,307 Views
Abapolisi b'u
Rwanda 160 ba FPU bashinzwe kubungabunga umutekano ku mugoroba wo kuri uyu wa
gatanu bafashe rutemikirere bagiye gusimbura abandi 160 bari bamaze umwaka mu
butumwa bwa'akazi mu gihugu cya Haiti, umuvugizi wa polisi w'u Rwanda Celestin
Twahirwa akaba asaba aba ba polisi kwitwara neza kugirango ibendera ry'u Rwanda
rizamurwe muri kiriya gihugu.
Iri tsinda ryagiye
akaba ari Formed Police Unity FPU bakaba bashinzwe kubungabunga umutekano,
gufasha gucunga ibikorwa bya loni bihabarizwa, guherekeza abatanga imfashanyo
hirya no hino kandi baba bafite intwaro aba bakaba batandukanye n'abandi bajya
bagenda bakora akazi ko kujya inama
Iki ni icyiciro cya karindwi kuva aho u Rwanda rutangiye kohereza abapolisi muri Haiti mu butumwa bw'amahoro, abandi 160 bakaba bazasesekara i Kigali kuri iki cyumweru.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru