Yanditswe Aug, 24 2017 14:43 PM | 6,060 Views
Itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda 140 barimo 20 b'igitsina gore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) berekeje mu gihugu cya Haiti mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye. Aba bapolisi bahagurutse i Kigali kuri uyu wa gatatu nimugoroba.
Ni ku nshuro ya munani
itsinda ry'abapolisi bo mu mutwe wa FPU ryoherejwe muri
iki gihugu, bakazaba bagize umutwe wa RWAFPU-VIII uyobowe na ACP
Yahya Kamunuga.
Iri tsinda ryasezeweho ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali n'umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n'abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, wabifurije kuzagira akazi keza no kuzahesha ishema igihugu cyabo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Theos Badege yavuze ko aba bapolisi 140 bafite mu nshingano zabo gufasha mu bijyanye no kubungabunga umutekano w'abakozi n'ibikoresho by'umuryango w'Abibumbye, kubungabunga umutekano w'abaturage ndetse n'ibikorwaremezo.
Iri tsinda ry'abapolisi b'u Rwanda rigiye muri iki gihugu risangayo abandi bapolisi 9 b'u Rwanda (IPOs) bakora akazi kajyanye no guhugura ndetse no kongerera ubumenyi abapolisi ba Haiti.
Rizamarayo igihe cy'umwaka umwe, aho rigiye gusimbura irindi rigizwe n'abapolisi 160 biteganyijwe ko rizagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu, ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.
Aba bapolisi bagiye muri Haiti, batumye umubare w'abapolisi b'abanyarwanda bagiye mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu bagera ku 1120 guhera mu mwaka w'2010.
Police y'u Rwanda kandi irimo kwitegura kohereza abandi bapolisi muri Sudan y'epfo mu kwezi gutaha.
Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya 3 ku isi mu kugira abapolisi benshi mu butumwa bw'amahoro. Rukurikira Senegal na Bangladesh. Gusa ni urwa 2 mu kugira abagore benshi muri ubu butumwa bw'amahoro, ariko ngo rushobora kuzaza ku mwanya wa mbere kuko mu minsi ya vuba ruzohereza umutwe wa police ugizwe n'ab'igitsina gore gusa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru