AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abanyeshuli bo mu cyiciro rusange n'ab'umwaka wa 6 batangiye ibizamini bya leta

Yanditswe Nov, 21 2017 19:42 PM | 5,842 Views



Mu gihugu hose abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye basaga ibihumbi 140 bazindukiye mu bizamini bisoza icyiciro rusange n'umwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye. Minisiteri y'uburezi iravuga ko ibyangombwa byose bikenerwa muri ibi bizamini byagereze aho ibizamini bikorerwa ku gihe.

Mbere y'uko abanyeshuri binjira mu byumba by'amashuli ngo batangire ibizamini babanzaga guhabwa amabwiriza abigenda ndetse hakabaho no kubasaka kugirango hatagira uwinjirana urupapuro cyangwa ikindi kintu cyatuma akopera.

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Issac Munyakazi na we atangaza ko ku ruhande rwa ministeri ibi bizamini nabo babyiteguye neza. Yagize ati, "Twarabyiteguye n'ibyangombwa byose byageze aho bigomba kugera, abagomba kubihagararira barahari nta kibazo mu by'ukuri twumva dufite mu gutangiza iki kizamini."

Abanyeshuri bose batangiye ibizamini bya leta ni 142,305 bakoreye ku bigo 858. Muri bo abakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange ni 98,268 naho abarangije umwaka wa 6 ni 44,037.

Ugereranyije n'umwaka wa 2016 abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bya leta bari 133,211 biyongereye ku kigero cya 6,8% kuko biyongereyeho abanyeshuri 9,094.       

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize