AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Abanyeshuli bafite ikibazo cy'ubushobozi n'igiciro cya mudasobwa za positivo

Yanditswe Oct, 24 2017 16:46 PM | 3,831 Views



Ministre w'ikoranabuhanga n'itumanaho Jean Philbert Nsengimana, aratangaza ko hari ingamba zafashwe mu gukemura ibibazo umushinga wa Positivo wo gukwirakwiza za mudasobwa mu mashuri wahuye nazo. Ibyo yabitangarije abadepite bagize komisiyo y'uburezi, ikoranabuhanga, umuco n'urubyiruko mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Bimwe mu bibazo byakomye mu nkokora uwo mushinga ni mudasobwa zagurijwe abanyeshuri b'amashuri makuru na za kaminuza nyuma bikaza kugaragara ko izo mudasobwa zidafite ubushobozi bwafasha icyiciro cy'abo banyeshuri.

Ministre Jean Philbert Nsengimana asobanura  iby'uwo mushinga wa Positivo n'icyakozwe mu gukemura icyo bibazo, yavuze ko ubusanzwe uwo mushinga wari warateguriwe kuzageza mudasobwa ku mashuri abanza n'ayisumbuye, ariko ngo aho bimariye kugaragara ko izo mudasobwa zidafasha abanyeshuri b'amashuri makuru na za kaminuza, amasezerano yaravuguruwe, mudasobwa zongererwa ubushobozi, ubu zikaba zihabwa abanyeshuri ku nguzanyo izishyurirwa rimwe n'inguzanyo ya bourse basanzwe bahabwa.

Ikindi cyakozwe ni ukugabanya mudasobwa zatumizwaga ziva ku 150.000 zigera 40.000 kugira ngo bijyane n'ingengo y'imari ihari.

Abadepite babajije impamvu izo laptop zigihenze kandi ziteranyirizwa mu Rwanda, aha Ministre Nsengimana yagaragaje ko biterwa n'uko kuzana ibikoresho byazo no kubiteranyiriza mu Rwanda bituma igiciro kirushaho kwiyongera kurusha iziza mu Rwanda zuzuye.

Uyu mushinga wa positivo wari watangijwe mu rwego rwo kubaka ibyo bita Smart Classrooms aho intego yari uko umwaka wa 2019 warangira buri shuri ryisumbuye ribasha gukoresha mudasobwa mu myigishirize.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura