AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abanyenganda bemeza neza ko ibitumizwa hanze bizakomeza kugabanuka

Yanditswe Nov, 20 2018 20:59 PM | 2,406 Views



Bamwe mu banyenganda baremeza ko mu myaka mike iri imbere hari ibicuruzwa bizaba bitari ngomba ko bitumizwa hanze y’u Rwanda kuko rubyikorera. Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yo igaragaza ko umusaruro w’inganda ugenda wiyongera kuko watumye ibyo igihugu itumiza hanze bigabanyukaho 4%.

Hashize imyaka 3 hashyizweho gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ( Made in Rwanda), iyi gahunda ikajyana no gufasha inganda z’imbere mu gihugu mu kwiyubaka cyane ko hanashyizehwo icyanya cyazihariwe. Abafite inganda cyane cyane izongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi bavuga ko hari bimwe bitakiri ngombwa ko bitumizwa hanze kuko no mu Rwanda bihakorerwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’inganda muri ministeri y’ubucuruzi n’inganda Mugwiza Telesphore, yemeza ko uko imyaka igenda ishira ari ko umusaruro w’inganda urushaho kwiyongera kandi ibyo zohereza hanze nabyo bikazamuka. Yagize ati, "Guhera 2015 kugeza 2017, ibo twohereza hanze byariyingereye cyane kuko byavuye kuri miliyoni 559$ bigera kuri miliyoni 944$:icyo ni ikintu giomeye kuko mbere ya 2015 nta bwiyongere bungana buryo twigeze tubona. Iyo gahunda yagize uruhare mu kugabanya ibyo dutumiza kuko guhera 2015/2017 twasanze ibyo dutumiza hanze byaragabanyutse kuri 4%, byavuye kuri miliyari 1.8 $ bigera kuri miliyari 1.7$"

Ku itariki ya 20 ugushyingo Afrika yose yizihiza umunsi wahariwe inganda: Ni umwanya ku nzego zitandukanye zirimo abafite inganda, inzego za leta bafata bakareba icyazamura uru rwego rufatiye runini ibihugu bya Afriko kuko usibye kuba inganda zitanga akazi ku batuye uyu mugabane, mu myaka 10 ishize inganda zatanze umusanzu wa 11% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu bya Afrika.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize