AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abanyarwanda birukanywe Zambia bageze mu Rwanda

Yanditswe Apr, 25 2016 18:18 PM | 2,256 Views



Ku kibuga cy'indege cya Kigali ku mugoroba w'iki cyumweru ni bwo hageze Abanyarwanda 13 baturutse mu gihugu cya Zambiya bahunga urugomo rwabakorewe mu ntangiriro z'icyumwrru gishize ubwo abagizi ba nabi bibasirwaga ibikorwa byabo byiganjemo ubucururuzi.

Bamwe muri abo Banyarwanda baganiriye n'itangazamakuru ubwo bari bamaze kwakirwa na serivise zishinzwe abinjira n'abasohoka, mu buhamya bwabo bagarutse bugizi bwa nabi, n'uko babashije guhungira muri Ambasade y'u Rwanda iri muri icyo gihugu.

Ubu bugizi bwa nabi ngo bwakomotse ku bihuha, byakwirakwijwe n'uko hari Umunyarwanda wasanganywa ibice by'umubiri w'umuntu muri Frigo, ariko nk'uko abo batahutse babivuga, ngo byari ibihuha bagendeyeho ngo babakorere urugomo

Mu busesenguzi bw'abo batahuka, bavuga ko ubwo bugizi bwa nabi bushingiye ku ishyari abakora ubucuruzi bagiriwe, kubera ishyaka basanganwe mu kwiteza imbere.

Umuyobozi w'Agateganyo muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga Tutuba Jacques yavuze ko abo abatahutse bagiye gukomeza kwitabwaho, basubire mu miryango yabo kandi n'ibibazo byababayeho bijyanye no gusahurwa imitungo yabo bikomeze gukurikiranwa.

Nta mubare uramenyekana w'Abanyarwanda bahuye n'ibyo bibazo by'urugomo muri Zambia, kuko bose batahungiye muri ambasade. Cyakora ngo bamwe basubiye mu bikorwa byabo by'ubucuruzi kuko urwo rugomo rwacogoye.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura