Yanditswe Apr, 25 2016 18:18 PM | 2,256 Views
Ku kibuga cy'indege cya
Kigali ku mugoroba w'iki cyumweru ni bwo hageze Abanyarwanda 13 baturutse mu
gihugu cya Zambiya bahunga urugomo rwabakorewe mu ntangiriro z'icyumwrru
gishize ubwo abagizi ba nabi bibasirwaga ibikorwa byabo byiganjemo ubucururuzi.
Bamwe muri abo Banyarwanda baganiriye n'itangazamakuru ubwo bari bamaze kwakirwa na serivise zishinzwe abinjira n'abasohoka, mu buhamya bwabo bagarutse bugizi bwa nabi, n'uko babashije guhungira muri Ambasade y'u Rwanda iri muri icyo gihugu.
Ubu bugizi bwa nabi ngo
bwakomotse ku bihuha, byakwirakwijwe n'uko hari Umunyarwanda wasanganywa ibice
by'umubiri w'umuntu muri Frigo, ariko nk'uko abo batahutse babivuga, ngo byari
ibihuha bagendeyeho ngo babakorere urugomo
Mu busesenguzi bw'abo
batahuka, bavuga ko ubwo bugizi bwa nabi bushingiye ku ishyari abakora
ubucuruzi bagiriwe, kubera ishyaka basanganwe mu kwiteza imbere.
Umuyobozi w'Agateganyo muri
Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda ushinzwe Abanyarwanda baba mu
mahanga Tutuba Jacques yavuze ko abo abatahutse bagiye gukomeza kwitabwaho,
basubire mu miryango yabo kandi n'ibibazo byababayeho bijyanye no gusahurwa
imitungo yabo bikomeze gukurikiranwa.
Nta mubare uramenyekana
w'Abanyarwanda bahuye n'ibyo bibazo by'urugomo muri Zambia, kuko bose
batahungiye muri ambasade. Cyakora ngo bamwe basubiye mu bikorwa byabo
by'ubucuruzi kuko urwo rugomo rwacogoye.
Inkuru irambuye mu mashusho:
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru