Yanditswe Aug, 03 2017 19:46 PM | 5,809 Views
Abanyarwanda bujuje imyaka yo gutora baba mu mahanga basaga ibihumbi 44, berekeje ku biro bya za Ambasade zabo abandi bajya ahandi hateganyijwe ko ariho batorera kugira ngo bihitiremo Perezida wa Repubulika ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.
K'umugabane wa Afurika, igihugu cya Uganda ni kimwe mu
bifite umubare munini w'abanyarwanda baba mu mahanga bitabiriye amatora kuko
bagera ku bihumbi 7. Mu bihugu bya Ethiopia, Sudan, Repubulika ya
Centre-Africa, Cote d'Ivoire, Senegal, Angola, Kenya, Congo Brazaville n'ahandi
naho abanyarwanda baba muri ibyo bihugu bazindukiye mu gikorwa cyo kwihitiramo
umukuru w'igihugu.
Muri Aziya naho mu bihugu nk’u Buyapani n’u Bushinwa, nibo babaye aba mbere mu gutora mu masaha y’igicuku i Kigali aho babikoze hakiri kare bagahita basubira mu kazi kabo ka buri
Mbere yo gutora, abashinzwe ibikorwa by’amatora babanje kurahira nkuko biteganywa n’amategeko ubundi bakora akazi kabo bashinzwe. Saa yine z’igitondo (saa cyenda) ku isaha y’I Kigali nibwo abanyarwanda 4 ba mbere batuye mu Mujyi wa Kobe mu Buyapani batoye.
Aha i Kobe biteganyijwe ko haza gutorera abanyarwanda 20 baba muri iki gihugu. Ni mu gihe abandi 92 bari butorere kuri Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Tokyo.
Mu Buhinde naho Chidambaram mu Karere ka Cuddalore, naho abanyarwanda biganjemo abanyeshuri biga muri iki gihugu bitabiriye itora rya Perezida wa Repubulika.
K'umugabane w'Iburayi nko Mu Bufaransa, i Paris naho Abanyarwanda bariyo bazindukiye ku biro by’itora, bihitiramo ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.
bibiri Paris na Lyon, biteganyijwe ko hatorera Abanyarwanda 527. Mu Bubiligi, na bo mugitondo cya kare saa moya kuri Ambasade y’u Rwanda, ahateganyijwe gutorera abarenga 1500. Muri aya matora site zitorerwaho muri Diaspora zigera kuri 93 hirya no hino ku Isi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru