Yanditswe Apr, 20 2016 17:28 PM | 3,581 Views
Muri
bamukerarugenda basaga ibihumbi 27 (27.000), basuye pariki y’ibirunga, mu mwaka washize wa 2015,
abanyarwanda bari 9% gusa ni ukuvuga basaga gato ibihumbi
2. Bamwe mu batuye mu Karere ka Musanze , aho iyi Pariki iherereye, bavugako batayisura kubwo gutinya ibiciro,
abandi ugasanga nta n’amakuru yaho bafite.
Komisiyo ya Sena y’iterambere
ry’ubukungu n’imari, isaba RDB,
kurushaho gukangurira abanyarwanda
kwitabira ibikorwa by’ubukerarugendo, hagamije guteza imbere ubukerarugendo.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu duce twakira
bamukerarugendo benshi, basura ahanini ingagi ziba muri Pariki y’ibirunga.
Umunyamahanga yishyura ama dollars 750 (hafi 600. Mille Frs Rdais). Ubwo
umunyarwanda yishyura ibihumbi 30 gusa. Gusa bamwe mu batuye muri aka karere, ubwabo usanga batarasura na rimwe
ibyo byiza nyaburanga, aho bamwe bavugako batinya ibiciro.
Mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze
ndetse n’inzego zitandukanye zirebwa n’ubukerarugendo, aba senateurs babashishikarije kurushaho kunoza ibyo bakora, kugira ngo igihugu kizagere ku ntego cyihaye yo kuzamura
umubare w’abanyarwanda bitabira ibikorwa by’ubukerarugendo, ukagera nibura, kuri 30% muri 2017.
Inkuru mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru