Yanditswe Apr, 25 2017 13:35 PM | 2,939 Views
Abanyamisiri bashima uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma y'imyaka
23 abanyarwanda bavuye mu icuraburaburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi mu
mwaka w'1994.
Ibi babitangaje ubwo bifatanyaga n'abanyarwanda baba muri Misiri, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994, umuhango wateguwe na ambasade y'u Rwanda i Cairo muri iki gihugu, igikorwa cyitabiriwe n' inzego zitandukanye.
Mu biganiro byahawe aba banyamisiri baneretswe film mbara nkuru igaragaza amateka u Rwanda rwanyuzemo, uko umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi wari warateguwe n'ubuyobozi bubi bwariho ndetse n'uburyo bababibye urwango mu banyarwanda bakoresheje iturufu y'ivangura moko.
Abanyamisiri banenze Ibikorwa bibi by'abasize bakoze iyi jenoside ndengakamere yakorewe abatutsi, bakidegembya mu mahanga, bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside no kuyipfobya .
Bakomeza bavuga ko amateka mabi ya jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwanyuzemo akwiye kubera isomo ibindi bihugu, ngo kuko yashegeshe imitima y'abanyarwanda ndetse n'ubukungu bw'igihugu muri rusange.
Ku rundi ruhande ariko nyuma yo kwerekwa amafoto y'ibimaze kugerwaho mu Rwanda, abanyamisiri bashima umukuru w'igihugu Paul KAGAME wagize uruhare rwo guhagarika jenoside, akunga abanyarwanda no komora ibikomere by'abarokotse jenoside, bafashwa no kwiteza imbere.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru