AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyamakuru bakanguriwe kwirinda inkuru z'ibihuha n'izidacukumbuye byimbitse

Yanditswe Apr, 03 2017 17:06 PM | 2,158 Views



Minisiteri y'ubutabera iravuga ko kuba nta munyamakuru ukigera mu nkiko  azira akazi ke ari ari intambwe ishimishije igihugu kimaze kugeraho mu kwimakaza demokarasi. Ibi byatangarijwe mu biganiro byahuje polisi y'u Rwanda n'abanyamakuru n'izindi nzego zikorana n'itangazamakuru umunsi ku munsi.

Ibi biganiro byahuje Police y'u Rwanda n'itangazamakuru byari bigamije kurebera hamwe uko umutekano w'abanyamakuru uhagaze mu gihe bari mu kazi, ubwisanzure bwabo n'uburyo bagera ku makuru.

Umuyobozi w'urwego rw'abanyamakuru bigenzura (RMC) Cleophace Barore avuga ko kuva aho uru rwego rugiriyeho nta banyamakuru bakigera mu nkiko kubera ibibazo bishingiye ku mwuga wabo. Asobanura ko ibibazo 200 uru rwego rumaze kwakira mu myaka 4 ishize byacyemutse bitagejejwe mu nkiko. Uretse ibi, imikoranire hagati ya polisi n'itangazamakuru nayo yateye intambwe nziza. 

Minisitiri w'ubutabera Johnston Busingye asanga kuba nta banyamakuru bakigaragara mu nkiko biturutse ku mwaga wabo, ari intambwe ishimishije imaze kugerwaho, "Kumva ko mu banyamakuru 700 nta numwe urimo gukururanwa mu nkiko, mu by'ukuri ni intambwe ishimishije twese tugomba kwishimira nk'abanyarwanda, si ukubvuga ko nta bibazo bihari, si ukuvuga ko nta bintu biba byakozwe bitari byo, si ukuvuga ko nta nkuru idacukumbuye yakozwe si ukuvuga ko nta nkuru wanditse yagize uko imbabaza.

N'ubwo itangazamakuru rigira uruhare mu kubaka igihugu, umuyobozi mukuru wa Police y'u Rwanda Comissioner General Emmanuel Gasana avuga ko muri iki gihe hatangiye kugaragara ikibazo cy'abantu bakwirakwiza ibihuha bifashishije uburyo bw'itangazamakuru, "Gukoresha media nabi ugasanga abantu bagiye mu rujijo, umuntu akandika ati Mihigo Kizito yafunguwe kandi atafunguwe, ubwo uba ugamije iki? tuba tugomba gukorera hamwe kugira ngo igihugu kigere ku iterambere, dutangira amakuru ku gihe kandi asobanutse, iyo nkuru rero ntabwo yari isobanutse iyo nkuru yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ubwo rero urumva ko abantu nkabo tugomba kubanenga, tukabagaya, tukamenya icyo baba bagamije.

Itangazamakuru rirasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha cyane ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ruswa, ubujuru n'ibindi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama