AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyamakuru bakanguriwe gutanga isura nyayo ya Afrika ku munsi w'itangazamakuru

Yanditswe Nov, 07 2016 12:30 PM | 1,625 Views



Impuguke mu itangazamakuru ziravuga ko Afrika ikwiye kujya yivugira cyane amakuru nyayo agaragaza uko imeze, bitavuzwe n'andi mahanga agaragaza isura itariyo y'uyu mugabane.

U Rwanda rwizihije umunsi Nyafrica w'itangazamakuru, aho i Kigali harimo kubera ibiganiro bihuje inzego zitandukanye zifite aho zihurira n'itangazamakuru. Zirarebera hamwe uko itangazamakuru rya Africa ryajya ryivugira ibibera ku mugabane wabo, aho kugirango bijye bivugwa n'abandi kuko bavuga ibibi gusa.

Minisitiri w'ubutabera Johnston Busingye niwe watangije ibyo biganiro aho yashimye uruhare rw'itangazamakuru mu iterambere ry'u Rwanda. Naho umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (RGB) Prof. Shyaka Anastase we yagaragaje uburyo itangazamakuru mu Rwanda rigenda rikura, umubare w'ibitangazamakuru ukuntu w'iyongera, ibi kandi bigaterwa n'uburyo itangazamakuru risigaye ryigenzura.

Gusa na none hagarutswe ku mikoro macye y'ibitangazamakuru bigira ingaruka ku mikorere yabyo. 

Binateganyijwe ko kuri uyu munsi hanatangazwa ibipimo bigaragaza uko itangazamakuru mu Rwanda rihagaze, Rwanda Media Barometer.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama