AGEZWEHO

  • U Bubuligi: Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gukora Jenoside – Soma inkuru...
  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...

Abanyafurika bakwiye kubakira ku muco kugirango bagere ku iterambere-MINISPOC

Yanditswe Aug, 02 2016 10:26 AM | 2,279 Views



Minisiteri y'umuco na Siporo isanga Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange bakwiye kubakira ku muco kugirango bagere ku iterambere ryihuse mu nzego zitandukanye mu bihugu bigize uyu mugabane. Ibi Minisitiri Uwacu Julienne yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ubwo i Kigali hatangizwaga ku mugaragaro Iserukiramuco nyafurika ry'imbyino ribaye ku nshuro ya 9 “FESPAD2016”.

Abitabiriye iyi FESPAD baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bagaragariza bimwe mu biranga umuco w'ibihugu bakomokamo babinyujije mu mbyino gakondo. Bavuga ko uyu ari umwanya mwiza wo gusangira ibyiza bikubiye mu muco wa buri gihugu ndetse no kurushaho gusabana hagamijwe no gufatira amasomo ku iterambere abandi baba bamaze kugeraho.


Iri serukiramuco ribaye mu gihe abanyarwanda bitegura kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka w'Umuganura uzaba ku wa gatanu. Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne aritangiza ku mugaragaro, yavuze ko iterambere rigerwaho ari uko ryubakiye ku muco. Asaba abanyarwanda gusigasira umuco nyarwanda, kuko ariwo ngobyi y'ahazaza heza h'igihugu.

Iri serukiramuco nyafurika ry'imbyino zirimo iza gakondo ndetse n'izigezweho ribaye ku nshuro ya 9 ryitabiriwe n'ababyinnyi bo mu matorero yo mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo nka Senegal, u Rwanda, Kenya n’ibindi. Ryabimburiwe n'umutambagiro w'abaryitabiriye wahereye i Nyamirambo usorezwa kuri Petit Stade i Remera, ahanabera imurika ry'umusaruro wa bimwe mu byagezweho mu rwego rwo guteza imbere umuco nyarwanda. Biteganyijwe ko rikomereza mu ntara zose z'u Rwanda, rikazasozwa ku wa gatanu w'iki cyumweru binahuzwa no kwizihiza umunsi mukuru w'umuganura mu birori bizabera i Nyanza mu ntara y'amajyepfo.



Photos: Flickr Minispoc



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid