Yanditswe Nov, 17 2017 22:52 PM | 7,276 Views
Urwego rushinzwe
abinjira n'abasohoka ruravuga ko kuba abanyamahanga bazajya bahabwa visa bageze
mu Rwanda, bizatuma umubare w'abagenderera u Rwanda biyongera kurushaho.
Abagenda mu Rwanda basanga iki cyemezo kizaborohereza kuko basabaga visa
bifashishije ikoranabuhanga bagategereza ko bemererwa bakabona gufata indege.
Ibihugu bisaga 20 birimo n'ibyo mu karere u Rwanda ruhereyemo byemerewe visa y'iminsi 90, ibyo bikajyana n'uko abanyarwanda babijyamo nabo bahabwa iyo visa. Umuvugizi w'ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka Butera Yves asanga kuba bazajya bahabwa visa bakinjira mu Rwanda bizazamura umubare w'abaza mu Rwanda. Yagize ati, "Tugendeye ku cyemezo cyafashwe muri 2013 cyemerera abanyafrika bose gufatira visa ku mupaka, byagize ingaruka nziza ku gihugu kuko abantu bariyongereye: Urugero ni uko kuva 2013 kugeza 2016 abantu biyongereyeho 150%, kuko bavuye ku bihumbi 30 bagera ku bihumbi 70 birenga, ni ikimenyetso kigaragaza ubwiyongere bw'abasura igihugu."
Kuba abanyamahanga baza mu Rwanda bazajya babona visa bakinjira mu Rwanda, bizatangira gukurikizwa kuva ku itariki ya mbere Mutarama umwaka utaha wa 2018, nk'uko bikubiye mu byemezo by'inama y'abaministre yateranye ku itariki ya 8 Ugushyingo uyu mwaka.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru